Mwanaheheli ni we wegukanye irushanwa rya “Arboretum Cross Duathlon 2019”

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya May 19, 2019

Abagabo (27,5 km)

1. Mwanaheheli Samuel (1h20’42”)

2. Rukara Fazil (1h22’22”)

3. Joel Kyoviro (1h30’59”)

Abagore (27,5 km)

1. Mutimucyeye Saidati (1h51’3”)

2. Uwimana Jeannette (2h01’24”)

3. Gabrielle Savalle (2h22’57”)

Tariki 18 Gicurasi 2019 i Huye  mu Ntara y’Amajyepfo habereye isiganwa   mu mukino ukomatanya imikino 3 irimo Koga, Kunyonga igare no gusiganwa n’amaguru ariko  hakaba harakinwe imikino 2 gusa ari yo kunyoga igare no kwiruka “Duathlon”.

Iri rushanwa ryabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye  “Arboretum Cross Duathlon 2019”  hakoreshejwe inzira yo mu ishyamba rya  Kaminuza. Abasiganwe uko bari 18 mu byiciro byombi, abagore n’abagabo  bakoze  intera ya kilometero 27,5.

Mu bagabo, Mwanaheheli Samuel ukomoka muri RDC ni we wegukanye iri siganwa aho yakoresheje isaha imwe, iminota 20 n’amasegonda 42. Ku mwanya wa kabiri haje  Rukara Fazil  ukomoka mu Rwanda akaba yarakoresheje isaha 1, iminota 22 n’amasegonda 22 naho ku mwanya wa 3 haza Joel Kyoviro nawe wo muri RDC wakoresheje isaha 1, iminota 30 n’amasegonda 59.

Mwanaheheli (hagati) wegukanye irushanwa rya “Arboretum Cross Duathlon 2019”

Mu bagore,  Mutimucyeye Saidati  ni we wabaye uwa mbere aho yakoresheje isaha 1, iminota 51 n’amasegonda 3, ku mwanya wa kabiri haza Uwimana  Jeannette wakoresheje amasaha 2, umunota 1 n’amasegonda 24 naho ku mwanya wa 3  haza  Gabrielle Savalle  wakoresheje amasaha 2, iminota 22 n’amasegonda 57.

Mwanaheheli Samuel   wegukanye iri  rushanwa yavuze ko yishimiye uko yitwaye ariko yagowe n’inzira baciyemo. Ati: “ Iri rushanwa ni ryiza ryari rikomeye, inzira  yangoye cyane kuko hari n’aho naguye.

Yakomeje asaba ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF” gushyiraho amarushanwa nk’aya kugira ngo bifashe abakinnyi kuzamura urwego.

Mutimucyeye nyuma yo kwegukana isiganwa mu kiciro cy’abagore akaba yaregukanye uwari usanzwe ayegukana, Hanan  adahari yagize ati: Kuba nsinze si uko  Hanan atari ahari kuko n’iyo ahari turahangana. Kuba uwa mbere ni uko nakoze neza kurusha abandi, inzira ntabwo zari nziza ariko nge nagerageje kuzigendamo neza nitonze. Kuba Hanan atari ahari ntabwo navuga ko ari byo byamfashije kuko niyo ahari njya mutsinda arabizi turahangana.”

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF” , Mbaraga Alexis  yavuze ko bishimiye uko irushanwa ryagenze muri rusange kandi ko berekanye ko iyi nzira yo muri Kaminuza  yabyazwa umusaruro. Yakomeje avuga ko abakinnyi bakoresheje ibihe byiza.

Irushanwa ritaha biteganyijwe ko rizaba tariki 15 Kamena 2019 akaba ari irushanwa ryo kwibuka rizabera mu Karere ka Karongi.

UKO IRUSHANWA RYAGENZE MU MAFOTO 

Habanje kwiruka ku maguru

Banyuraga mu nzira zigoye

Nyuma hakoreshejwe igare

Aha ni muri Arboretum, ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

Mwanaheheli wabaye uwa mbere agerageza gukoresha ingufu

Kuyonga igare byasabaga imbaraga n’ubwitonzi

Mutimucyeye wabaye uwa mbere mu bagore

Batatu ba mbere mu kiciro cy’abagore

Abitabiriye bose hamwe

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF” , Mbaraga Alexis