Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Mvuyekure na we yerekeje muri Tusker FC yo muri Kenya

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 22-11-2018 saa 08:56:48
Mvuyekure Emery ubwo yasinyaga amasezerano y' imyaka 2 mu ikipe ya Tusker FC yo muri Kenya

Mvuyekure Emery wari umunyezamu w’ikipe ya AS Kigali yamaze kwerekeza mu ikipe ya Tusker muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Kenya aho yasinye imyaka 2.

Uyu munyezamu abaye umukinnyi wa kabiri w’Umunyarwanda werekeza muri iyi kipe nyuma y’aho mu minsi yashize iyi kipe yari yasinyishije Muzerwa Amini wahoze akinira ikipe ya Police FC.

Mvuyekure wari umaze imyaka 2 muri APR FC yagiyemo avuye muri Police FC yari yasubiye muri AS Kigali asinya amasezerano yo kuyikinira imyaka 2 kuva uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019 watangira mu Kwakira 2018.

Aganira n’imvaho Nshya yatangaje ko byabanje kumugora kubona kwerekeza muri Kenya kuko yari yasinye amasezerano muri AS Kigali ariko nyuma baza kumuha urwandiko rumurekura.

Mu myaka ibiri Mvuyekure Emery yari amaze mu ikipe APR FC (2016-2017 na 2017-2018) nta bwo yigeze abona umwanya uhagije wo gukina nk’uko yakinaga muri Police FC naho yakinnyemo imyaka ibiri (2014-2015 na 2015-2016).

Yagize ati “Ni byo koko iyi myaka ibiri ishize nta bwo nakinnye uko bikwiye, ubu rero gahunda ni ugukora cyane kurusha uko nakoraga mbere kuko ngomba kugaragaza itandukaniro n’abandi.”

Mvuyekure Emery ubwo yasinyaga amasezerano y’ imyaka 2 mu ikipe ya Tusker FC yo muri Kenya

Uyu mwaka w’imikino, abakinnyi b’Abanyarwanda bahiriwe n’isoko ryo muri Kenya kuko uretse Tuyisenge Jacques umazeyo imyaka 2 na Bashunga Abouba wakinnyeyo igihe gito, ubu uyu mwaka hagiye kwiyongeraho abandi bakinnyi 6 barimo Muzerwa Amini na Mvuyekure Emery (Tusker FC), Mico Justin na Kayumba Soter (Sofapaka FC), Mugabo Gabriel (KCB) na Ndayishimiye Eric Bakame wavuye muri Rayon Sports akerekeza muri AFC Leopards .

Mvuyekure Emery yazamukiye muri Eletrogaz FC yerekeza muri AS Kigali ayifasha gutwara igikome cy’Amahoro (2013) avamo yerekeza muri Police FC aho yegukanye nanone igikombe cy’Amahoro (2015). Muri APR FC yari amazemo imyaka 2 yegukanye igikombe cya shampiyona 2017-2018 n’igikombe cy’Amahoro (2017).

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.