Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Mvura Nkuvure ifasha Abanyarwanda kuruhuka mu mitima – Bishop Rucyahana

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 04-01-2019 saa 15:25:55
Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Bishop Rucyahana John, avuga ko Mvura Nkuvure ifasha abanyarwanda kuruhuka mu mitima (Foto Ububiko)

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bishop Rucyahana John, avuga ko gahunda ya Mvura Nkuvure ifasha Abanyarwanda kuruhuka mu mitima.

Avuga ko iyi gahunda ituma Abanyarwanda bataba imbata z’umubabaro banyuzemo.

Imvaho Nshya yaganiriye na bamwe mu bafashijwe na Mvura Nkuvure, bemeza ko yabafashije muri gahunda z’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Gahunda ya Mvura Nkuvure ni gahunda igamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’abayigizemo uruhare.

Bishop Rucyahana avuga ko Mvura Nkuvure irimo itanga umusaruro nka gahunda zose zo kuvura ibikomere by’Abanyarwanda kuko mu mateka yabo, Abanyarwanda bagiye bagira ibihe by’amateka akomeye bagiye banyuramo.

Bishop Rucyahana avuga ko hari ababaye imbata z’ibyababayeho bityo bagaheranwa n’umubabaro ariko gahunda ya Mvura Nkuvure yarabafashije ituma baruhuka mu mitima.

Yagize ati: “Hari abicuza bakavuga bati wenda iyo ntakora iki, simba naragwiriweho n’aka kaga ugasanga umuntu yigize imbata y’ibyo atagomba kwigiramo imbata cyangwa agaheranwa n’umubabaro ariko muri Mvura Nkuvure, iyo abantu baganira bagasubira mu mateka yabo, bakaganira ibyo banyuzemo bituma baruhuka mu mitima yabo no mu buzima bwabo.”

Akomeza avuga ko ngo iyo abantu baganiriye bagenda bafashanya kuruhuka mu mitima, akavuga ko icyo ari cyo kintu gikomeye kuri gahunda ya Mvura Nkuvure.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bishop Rucyahana, avuga ko Abanyarwanda bagomba kuvuga bagamije gukumira icyakongera kuba.

Ati: “Abanyarwanda dukwiye kugira umuhati wo kuvuga, atari ukuvuga ibyabaye gusa ahubwo no gukumira ibishobora kuba kugira ngo turebe ko umuryango nyarwanda wakira, ukaba mwiza.”

Abaturage bibumbiye mu itsinda ‘Duterane Inkunga’ riherereye mu kagari ka Musovu, Umurenge wa Juru mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba, rigizwe n’abarokotse Jenoside yakorerewe Abatutsi, abayigizemo uruhare ndetse n’abasore n’inkumi bakiri bato bashenguwe imitima no kuba ababyeyi babo baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bose bahamya ko ubu imitima yabo yamaze gukira biturutse kuri gahunda nziza ya Mvura Nkuvure.

Umuyobozi w’itsinda Duterane Inkunga, Nzanywayimana Sebastien avuga ko yabanje kugorwa no kwiyumvamo abamuhemukiye akaba yari yarihebye adashobora kuvugana n’abishe ababyeyi be.

Avuga ko yaje kubonana n’umutangabiganiro akamubwira kuri gahunda ya Mvura Nkuvure, ari na yo yatumye ashobora kwiyakira ubu akaba afatanya n’abandi mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati: “Nahuye n’umutangabiganiro aranyegera ambwira ko tugiye kugira itsinda n’abantu bafunguwe ariko nabanje kubyanga kuko numvaga nta cyo twavugana. Umunsi wa mbere twaricaranye ariko ntibyanjyamo, uwa kabiri hagira igihinduka, gake gake byagiye biza ntangira gufunguka nganira n’abagize uruhare muri Jenoside ariko nkagira ibyo mbakinga.”

Akomeza avuga ko ku munsi wa gatatu yatangiye kwirekura nyuma agera aho yiyumvamo bagenzi be abifashijwemo n’udukino bajyaga bakina, ndetse akaza gusanga uko yari afite ibibazo, na bo bari babifite. Ahamya ko yaje gusanga bose ari bamwe, ubu bakaba bafatanya mu bikorwa by’iterambere.

Iki kibazo yari agihuje na Kandama Esperence warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kandama avuga ko ku ikubitiro yumvaga nta gaciro aha ibikorwa by’isanamitima.

Asobanura ko mu biganiro bya Mvura Nkuvure yasanzemo bagenzi be barokotse Jenoside ndetse n’abari barafunzwe kubera uruhare rwabo muri Jenoside, nyuma baza gufungurwa.

Kuri we yumvaga gahunda ya Mvura Nkuvure ari uguhura n’abagize uruhare muri Jenoside, bakaza kwigamba ibyo bakoze, akanikanga ko bakongera kubikora ariko nyuma byatanze umusaruro kuko bashoboye gushyira hamwe bakaganira.

Ati “Numvaga baje kwigamba ibyo bakoze, nkavuga nti n’ubundi bakongera bakanabikora. Umunsi wa mbere nta kintu natahanye, uwa kabiri biba uko, umunsi wa gatatu twaraganiriye ariko nta muntu wamenyaga
ahantu amarira aturutse bitewe no kunyurwa n’ibiganiro, ukumva mu mutima hari ikintu kigenda kivamo, bigera n’aho wumva nta munsi n’umwe ushobora gusiba ibiganiro.”

Uwimana Herniette w’imyaka 21 wavutse mu muryango warokotse Jenoside mu karere ka Bugesera, avuga ko Mvura Nkuvure yamufashije ubu akaba abanye neza n’abana bo mu miryango y’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Numvaga imiryango yagize uruhare mu iyicwa ry’umuryango wange ntabakunda na gato, n’abana babo ubwabo narabangaga nkumva ntashaka kubareba kuko ntabiyumvagamo. Nshimira abazanye gahunda ya Mvura Nkuvure kuko yaduhurije hamwe, ubu nta kibazo ngifitanye n’abagize uruhare muri Jenoside kuko ubu n’abana babo turakundana nta kibazo”.

Ku rundi ruhande, Ndihokubwabo Jean Piere, umusore w’imyaka 22 uvuka mu muryango w’abagize uruhare muri Jenoside, yatewe ibikomere n’amateka y’umuryango yakomotsemo ariko ubu amaze gukira ibikomere kubera Mvura Nkuvure.

Ati “Numvaga nta mutekano mfite muri nge, ariko Mvura Nkuvure yandemyemo ikizere, nsaba imbabazi ku bw’ababyeyi bange ndazihabwa. Ubu turi umwe, dusangira akabisi n’agahiye, mu gihe n’abatinyaga bitewe n’ibyo ababyeyi bange babakoreye.”

Ubuzinturo Anastase umwe mu bafunguwe nyuma yo gusaba imbabazi kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yasanze kuba umuntu wabuze abantu be ashobora kubabarira, ibyo bituma na we atabura kugira ubutwari bwo gusaba imbabazi.

Gahunda ya Mvura Nkuvure yatumye aba umuntu mushya. Ati “Hamwe na gahunda ya Mvura Nkuvure, ibitekerezo byange bibi sinzi uko byagiye, mpita numva mbaye umuntu mushya. Byose byaciye mu dukino twakinaga, aho umuntu yakinaga ahumirije akisanga arandase uwo yahemukiye cyangwa akarandata uwamuhemukiye, batubwira ko uko turandatanye ari bwa bumwe n’ubwiyunge bwahoze mu Banyarwanda.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe imiyoborere mu karere ka Bugesera, Kanyandekwe Kabilika Thomas, yabwiye Imvaho Nshya ko muri aka karere hari umuryango witwa ‘Duhumurizanye Iwacu Rwanda (DIR)’ ugamije ubumwe n’ubwiyunge ariko ugahuza imiryango y’abishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakavurana ariko bigashingira ku biganiro.

Ati “Uyu muryango ufite amatsinda mu mirenge hafi ya yose mu karere ka Bugesera kandi ufite ibikorwa bigenda neza ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge. Gahunda ya Mvura Nkuvure yatanze umusaruro kuko yatumye abantu batinyuka kwirega ibyaha, bagasaba imbabazi abo biciye noneho n’abiciwe na bo bagatanga imbabazi.”

Rutinduka Laurent, Padiri mukuru wa Paruwasi Kiziguro muri diyosezi ya Byumba, avuga ko Mvura Nkuvure no muri paruwasi Kiziguro ihari kandi ko imaze gutanga umusaruro ukomeye.

Ati “Icyatumye Mvura Nkuvure itanga umusaruro ni uko umuryango nashinze hano kuri paruwasi witwa Abizera Group ugizwe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, twongeyeho abakoze ibyaha bya Jenoside, noneho Mvura Nkuvure iza isanga ibyo twakoraga muri paruwasi bitanga umusaruro kandi twashyize hamwe imbaraga.”

Akomeza avuga ko tariki 29 Werurwe 2018 hari abavuye muri gereza ya Nsinda baje gusaba imbabazi ku mugaragaro. Muri abo, Padiri Rutinduka avuga ko harimo abiciye Abatutsi kuri Paruwasi ya Kiziguro n’i Gakoni.

Yongeraho kandi ko tariki 13 Mutarama 2019, bafite gahunda yo kongera gukora ibikorwa byo gusaba imbabazi no kuzitanga mbere yuko umunsi mukuru wa Pasika uba, cyane ko ngo Kiliziya Gatulika iri mu mwaka w’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop Rucyahana John, avuga ko Mvura Nkuvure ifasha abanyarwanda kuruhuka mu mitima (Foto Ububiko)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

One Comment on “Mvura Nkuvure ifasha Abanyarwanda kuruhuka mu mitima – Bishop Rucyahana”

  1. Ndabasuhuje,mbashimira imirimo myiza yo gufasha imitima ya benshi bababaye
    ni gute umuntu abageraho ngo abasabe ubufasha(ni uwo nsabira gufashwa bitewe n’ibyo mubonaho mbona ari ihungabana )

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.