Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Muvunyi yashyize ahabwa imbabazi yasabye

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 28, 2017

Nyuma yo kwandika azisaba, Muvunyi Hermas Cliff ukina imikino ngororamubiri mu bafite ubumuga yahawe imbabazi ku makosa yakoze.

Muvunyi yahagaritswe azira amagambo yatangaje mu itangazamakuru nyuma y’imikino Paralempike y’i Rio yabaye mu 2016, aho yavuze ko Minisiteri y’umuco na Siporo na Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda NPC-Rwanda batamufashije kwitegura neza iyi mikino byanamuviriyemo kwitwara nabi.

Nzeri  2016 ni bwo Muvunyi Hermas Cliff  yatangaje ko asezeye nyuma ariko mu Kuboza 2016 yisubiyeho ku kemezo yari yafashe ariko ubuyobozi bwa NPC-Rwanda buvuga ko atazongera guhabwa ibendera ry’igihugu atarasaba imbabazi.

Muvunyi yanditse ibaruwa mu Gushyingo 2017 agaragaza ko uyu mwanzuro wo guhagarika yawufashe  kubera amarangamutima  akora amakosa yo guharabika  no gushyira isura mbi  kuri NPC-Rwanda n’abayobozi b’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku maguru muri NPC Rwanda aboneraho gusaba imbabazi Minisiteri y’umuco na siporo, Komite y’igihugu  y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda, ubuyobozi bw’ikipe ye n’abakunzi b’uyu mukino muri rusange.

N’ubwo yasabye imbabazi, NPC-Rwanda yumvise ibisobanuro bya Muvunyi ibona  kumusaba kunyura mu kinyamakuru yatangarijemo ayo magambo akajya kubeshyuza ibyo yavuze yarangiza akanandikira mu buryo bwihariye Minisitiri wa Siporo amusaba imbabazi.

Amaze kuzuza ibyo yasabwe byose, NPC yafashe ikemezo cyo kumuha imbabazi, nyuma y’inama  ya komite nyobozi yaguye bakoze taliki 16 Ukuboza 2017 bamaze gusuzuma amakosa yose yakoze.

Iyi baruwa yasinyweho na Murema Jean Baptiste, Perezida wa NPC-Rwanda  iragira iti “Turakumenyesha ko imyitwarire nk’iriya itari myiza na gato ku mukinnyi w’ikipe itazongera kwihanganirwa. Tukwifurije  kongera gutera imbere nk’uko wabyerekanye  mu myaka ishize”.

Muvunyi  w’imyaka  29 yakoze amateka  muri 2013 yegukana umudali wa zahabu mu gusiganwa  metero 800 mu bafite ubumuga, irushanwa ryabereye mu Bufaransa. Muvunyi ni umwe mu bakinnyi bahesheje ishema u Rwanda mu mikino yose y’abafite ubumuga n’abatabufite dore ko muri 2011 yegukanye imidali ibiri mu mikino y’Afurika “All African Games” ndetse no muri 2015.

BIZIMANA ERIC