Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Muve mu biro mwegere abaturage – Kagame

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 27-02-2018 saa 07:26:56

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi mu nzego zose, by’umwihariko Inzego z’ibanze zirimo abayobozi b’Uturere kuva mu biro bakegera abaturage, kuko aribwo bazashobora no kumenya ibibazo bibugarije bakabafasha kubikemura kuko ari cyo babatoreye.

Perezida Paul Kagame atangiza ku mugaragaro Umwiherero w’Abayobozi bakuru ubaye ku nshuro ya 15

Umukuru w’Igihugu yagejeje ubu butumwa ku bayobozi basaga 300 batangiye Umwiherero w’iminsi 4 ubera i Gabiro mu karere ka Gatsibo ejo hashize tariki 26 Gashyantare 2018.

Perezida Kagame  yasabye abayobozi  by’umwihariko abo mu nzego z’ibanze nka ba meya kwegera abaturage kuko aribwo bazakemura ibibazo nk’isuku nke, ibibazo by’amavunja, imirire mibi mu bana bagera aho kugwingira, abana b’inzererezi n’ibindi.

Umukuru w’igihugu yanenze abayobozi usanga batavugana mu rwego rwo kuzuzanya ahubwo ugasanga hari abakorera mu bwiru biturutse ahanini kuko uwo bamuhaye ngo bakorane atamwibonamo kubera impamvu imwe cyangwa indi.

Ati: “Iyo abantu bahuriye ku rugamba rumwe  baharanira kugera  ku mugambi umwe wubaka, iyo umwe akora ibye n’undi agakora ibindi yishakiye badafite umurongo umwe birabagora kugera ku cyo bifuza. Nk’abayobozi, ikerekezo dufite turacyumva twese, ndetse twumva uruhare rwacu.”

Perezida Paul Kagame yaboneyeho kwibutsa abayobozi ko nubwo hari ibibazo, hari ibyakozwe ashingiye ku maraporo mpuzamahanga aherutse gushima aho u Rwanda ruhagaze mu rwego rw’umutekano no kurwanya ruswa.

Ati: “Ibyegeranyo bitandukanye bishyira u Rwanda mu myanya y’imbere byerekana ko hari igikorwa. Byerekana kandi ko hari byinshi byakorwa dukoranye kandi tugakoresha ibyo dufite neza. Reka buri wese muri twe akore ibishoboka mu bushobozi bwacu.”

Ku kibazo cy’uko abayobozi bibera mu biro ntibegere abo bayobora, abayobozi b’Uturere bemera ko ari amakosa bagiye gukosora.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Muzuka Eugene we asanga  barihaye intego y’uko bava mu biganiro bakamanuka mu rwego rwo kujya gukemura ibibazo abaturage bafite.

Ati:“Ibibazo byasobanuwe abaturage bafite  kubivuga mu magambo birarambiranye twihaye ingengabihe y’uko muri Gicurasi tuzaba twafashe ingamba.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard asobanura aho igihugu kigeze gushyira mu bikorwa n’intego z’ishusho ya EDPRS II, yavuze ko binyuze muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1), 2017-2024, hakozwe igenamigambi ryo kwihutisha ibikorwa byo muri Gahunda y’Imbaturabukungu ya 2 (EDPRS 2) n’ibyo mu kerekezo 2020 byagaragazaga kudindira.

Ati: “Ku igenzura ryakozwe ku ishyirwa mu bikorwa, ibikorwa 51 bingana na 82% byakozwe ku kigero gishimishije (hagati y’amanota 75%-100); ibikorwa 9 (15%) byakozwe hagati y’amanota 50%-74%; ibikorwa 2 bingana na 3% byakozwe ku kigero kiri hasi y’amanota 50%)

Umwiherero w’Abayobozi ubaye mu gihe u Rwanda rumaze igihe rwinjiye muri guhunda y’imyaka 7 iganisha ku mpinduka zigamije iterambere.

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.