Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Mutore FPR tugire Inteko ifite inzego zihamye- Ngarambe

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Aug 14, 2018

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi Ngarambe Francois, yabwiye Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Rulindo gutora FPR kugira ngo Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite igire inzego zihamye kandi zikomeye.

Abanyamuryango b’Umuryango FPR- Inkotanyi biyemeje kuzawutora ijana ku ijana kugira ngo bakomeze urugendo rw’iterambere

Yabitangarije i Rutongo mu murenge wa Masoro mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru ubwo Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bamurikirwaga Abakandida depite bazahagararira uyu Muryango mu matora ateganyijwe muri Nzeri 2018.

Mu izina rya Chairman w’Umuryango, Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi Ngarambe Francois yagize ati: “Icyo tubasaba ni ugutora FPR, kugira ngo Inteko igire inzego zihamye kandi zikomeye, hatorwe amategeko abereye ikerekezo, kandi byose bizagerwaho dufatanyije. Ikindi ni ugushyigikira abazatora amategeko arengera ibyiciro byihariye, ubukungu, imiyoborere myiza n’ubutabera”.

Ngarambe Francois Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite b’uwo muryango

Ngarambe yibukije Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ko ibyo FPR ishyize imbere ari uguteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, gushyigikira ishoramari, gushishikariza Abanyarwanda kudatega amaboko abo hanze n’ibindi.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ushinzwe kwamamaza Umuryango FPR-Inkotanyi, nyuma y’igikorwa cyo kwerekana abakandida depite yibukije abari bitabiriye icyo gikorwa cyo kwiyamamaza basaga ibihumbi bitanu, Politiki y’Umuryango yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, agaruka ku byagezweho muri Rulindo harimo Ibitaro byiza bya Rutongo byubatswe bishyirwamo n’ibikoresho bigezweho kugira ngo bifashe abaturage bafite ubwishingizi mu kwivuza, imihanda ibageza ku isoko n’ibindi.

Ati: “Aha i Rutongo mu karere ka Rulindo, hakorerwa ibikoresho birimo ibikapu n’ubundi bukorikori byoherezwa muri Amerika, ubucukuzi mu karere burakorwa bya kinyamwuga, hari ibyiza bifasha kuhira hegitari zisaga igihumbi n’ibindi”.

Hari indi mitwe ya Politiki yiyunze ku muryango FPR-Inkotanyi muri aya matora y’abadepite. Sheikh Musa Fazil Harerimana wavuze mu izina rya PDI, avuga ko kimwe n’ayandi mashyaka bahisemo gufatanya na FPR-Inkotanyi kubera ibikorwa byiza biganisha abaturage ku iterambere, avuga ko kwifatanya na FPR ari iby’agaciro kandi ko bazakomeza ubufatanye kugira ngo haboneke inteko itora amategeko asobanutse. Indi mitwe ya politiki ifatanyije na FPR-Inkotanyi, ni PDC, PSP, PPC, PSR, na UDPR.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu rwego rw’Akarere ka Rulindo bijeje abakandida depite ba FPR ko biteguye gutora FPR ijana ku ijana kubera  gahunda y’imiyoborere myiza, guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza FPR yagejeje ku banyarwanda mu myaka isaga 24 ishize.

Munganyinka Leah, ni umuturage watanze ubuhamya bw’ibyo we n’umuryango we bagezeho kuko bivanye mu bukene mu gihe gito, abinyujije mu kuzigama.

Ati: “Nahereye ku gishoro cy’amafaranga ibihumbi 20 nyagujije, nyuma y’igihe gito ngura moto imwe,  ubu mfite moto 7,   ubu mfite miliyoni 15 muri Sacco, ndateganya kubaka inzu,  kandi byose mbikesha imiyoborere myiza  ya FPR-Inkotanyi. Twizeye kuzatora neza muri Nzeri.”