Mutara III Rudahigwa, intwari yaharaniye kuzamura imikino mu gihe ke

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 01-02-2019 saa 10:10:03
Umwami Mutara III Rudahigwa,abarizwa mu kiciro cya kabiri k’Intwari aricyo Imena

Umwami Mutara III Rudahigwa, ni umwe mu ntwari z’Igihugu, zakoze ibikorwa by’ingenzi mu mateka y’ Abanyarwanda, by’umwihariko akaba abarizwa mu kiciro cya kabiri k’Intwari, ari cyo, “Imena”.

Ni umuhungu wa Yuhi wa V Musinga wavutse mu 1911 i Mwima mu Karere ka Nyanza. Yimye ingoma ku wa 16 Ugushyingo 1931 asimbuye se. Yayoboye u Rwanda mu bihe bikomeye by’ubukoloni kandi agomba kubana na bwo, yemera kubatizwa mu Kuboza 1942 anaza kwegurira igihugu cye Kristu Umwami nyuma y’imyaka ine. yatanze tariki 25 Nyakanga 1959.

Mutara III Rudahigwa waharaniye iterambere ry’abaturage be nubwo abakoloni bo batabishakahaga, yakoraga siporo yo gusimbuka, gukirana no kunyabanwa nk’uko byari bimeze ku bana b’ibwami. Yanaje gushyira imbaraga anaba igihangange muri siporo yo guhiga bikorwa nko kwishimisha.

Ntagwabira André, umushahashtsi ku mateka y’u Rwanda yabwiye Imvaho Nshya ko Mutara III Rudahigwa yaje kuba inararibonye muri siporo yo kumasha aho yahanganaga n’abahigi b’abakogoto (Intyoza) bo mu gice cy’ Umutara kandi akaba yarabatsindaga bose.

Kamanzi Onesphore utuye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, ufite imyaka 77, yabwiye Imvaho Nshya ko Mutara III Rudahigwa yaje gukoresha iyi siporo ashakira ibyo kurya Abanyarwanda bari barazahajwe n’inzara ya Ruzagayura yabaye mu Rwanda hagati ya 1943-1945.

Ati: “Mutara III Rudahigwa yavaga i Nyanza ku murwa, agafata imyambi, umuheto, icumu n’ingabo akajya ku Mayaga, cyane ko habaga inyamaswa z’agasozi zitanga inyama akazizana bakabaga bakabagaburira Abanyarwanda bari barishwe n’inzara bitwaga Ingarisi, bari mu mujyi wa Nyanza. Yabikoraga nka Siporo ibyara umusaruro wo kugoboka abameze nabi.’’

Kubaka sitade no gutangiza ikipe y’umupira w’amaguru

Ubundi butwari bwa Mutara III Rudahigwa bugaragarira mu gushinga no gukina mu ikipe y’umupira w’amaguru yitwa ‘’Amaregura’’ yagombaga guhuza Abanyarwanda no kubaka sitade zitandukanye z’umupira zirimo Sitade ya Nyanza mu Majyepfo n’iya Rwinkavu mu Burasirazuba.

Kamanzi ati : “Sitade ya Nyanza bakabaye barayimwitiriye kuko ni we dukesha amahirwe yo kuba yarubatswe ndetse n’ibindi bibuga. Ni we wazanye siporo y’umupira w’amaguru kandi na we yarakinnye, ikipe yakinagamo yitwaga Amaregura, ikipe ya mubyara we yitwa Amagaju ari na we mutware Rutaremara.”

Umushakashatsi Ntagwabira we asanga ibi bikorwa byo gushinga amakipe muri icyo gihe na byo ari ubutwari. Ati: “Umuntu wari ukomeye washinze ikipe muri iyo myaka urumva si ikintu cyoroshye , yarebaga kure.’’

Umwami Mutara III Rudahigwa,abarizwa mu kiciro cya kabiri k’Intwari aricyo Imena

Umwanditsi:

Bizimana Eric

One Comment on “Mutara III Rudahigwa, intwari yaharaniye kuzamura imikino mu gihe ke”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.