Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Mutangana yihanije abashinjacyaha bafunga binyuranyije n’amategeko

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 13-11-2018 saa 12:24:07
Minisitiri w'Ubutabera (ibumoso) Johnston Busingye n'Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco muri uyu muhango

Umushinjacyaha mukuru, Mutangana Jean Bosco yihanangirije abashinjacyaha bafunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ababwira ko uzongera kubikora azajya abiryozwa.

Ibi Mutangana yabitangarije mu nama isoza Umwaka w’Ubushinjacyaha hagamijwe kurebera hamwe ibyagezweho n’ibibazo bikirimo bituma imirimo idakorwa neza kugira ngo bikosorwe.

Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco yihanije abashinjacyaha bafunga abantu mu buryo butemewe n’amategeko

Yavuze ko gufunga binyuranyije n’amategeko byakabaye byaracitse bikaba amateka, ati “Yagize ati “Ntabwo byumvikana ko uyu munsi haba hakiri umushinjacyaha ufunga umuntu mu buryo butubahirije amategeko kandi ari we ugomba kuyubahiriza.”

Mutangana yavuze ko “hari abashinjacyaha batumva neza ibintu bigize ibyaha bimwe na bimwe, hari abashyingura dosiye aho gukora iperereza ry’inyongera kugira ngo ijyanwe mu rukiko bagahitamo kuyishyingura nta perereza na rimwe rikozwe, uwarenganyijwe ndetse na sosiyete muri rusange ntibabone ubutabera.”

Umushinjacyaha mukuru akomeza avuga ko gufunga abantu mu buryo butubahirije amategeko bigomba kuba umuziro mu butabera bw’u Rwanda.

Yasabye abashinjicyaha kuba inyangamugayo no kuba indakemwa mu mico no myitwarire, abasaba kwirinda kugwa mu cyaha cya ruswa, kurenganya ndetse n’icyenewabo.

Ati “ Umwuga w’ubushinjicyaha usaba abawukora kugira ubudakemwa n’ubunyangamugayo ku rwego ruri hejuru, ni ngombwa kwirinda gufata ibyemezo binyuranye n’uwo murongo, uwo bizajya bigaragaraho azajya abafatirwa ibyemezo.”

Yagarutse ku ikoranabuhanga (IESMS) ryafashije urwego rw’ubushinjacyaha gukora vuba no koroherwa mu kazi, ashimangira ko ryafashije kwihutisha akazi, asaba buri wese kurikoresha, kuko ubugenzuzi bwagaragaje ko hari abatarikoresha.

Mutangana yavuze bimwe mu bikwiye gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka utaha, harimo kwirinda gufunga abantu mu buryo budakurikije amategeko, ariko nanone ababwira ko bitavuze ko batazafunga mu gihe biri ngombwa, ariko ngo impamvu idakomeye ntigomba gutuma umuntu afungwa.

Yagarutse ku mikoranire y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’ubushinjacyaha bukuru, avuga ko ari myiza, kandi ko RIB ikora neza akazi kayo, ahubwo ngo n’iyo hagize ibitagenda usanga biri ku ruhande rw’ubushinjacyaha.

Yabasabye abashinjacyaha gusoma neza dosiye ivuye muri RIB, byaba ngombwa bakayishakira iperereza ry’inyongera kugira ngo ibashe gushyikirizwa urukiko.

Yagize ati “ Hari abashinjacyaha babona dosiye ivuye muri RIB,ntibayishakire iperereza ry’inyongera, bakayijyana mu rukiko hari ibimenyetso bimwe byirengagijwe.”

Mutangana yanenze abashinjacyaha bihererana dosiye, bakayifata nk’akantu kabo, Umushinjacyaha akumva ko ari we wenyine uyishoboye, aha yasabye ko abashinjacyaha bajya bungurana ibitekerezo kuri dosiye kugira ngo irusheho kujyanwa mu rukiko yuzuye kandi yumvikana neza.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnson, yavuze ko ubushinjacyaha ari imwe mu nkingi za mwamba z’ubutabera mu Rwanda.

Avuga ko mu myaka ishize ubushinjacyaha bwakozwemo akazi kenshi cyane, kandi icyo gihe cyabayemo amavugururwa menshi n’amasomo menshi, kuko urwego uko rwari mu myaka ishize rwarahindutse cyane mu buryo bw’imiterere y’inzego n’imikorere yazo.

Ati “Gukurikirana ibyaha si akazi koroshye kuko no gukora ibyaha atari akazi koroshye, iyo ujya gukora icyaha mu mutwe wawe uba wagiteguye, no gushinja icyaha rero si umurimo woroshye.”

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yasabye abashinjacyaha kurangwa n”ubunyamwuga mu mirimo yabo

Yabasabye gukurikirana ibyaha byose mu kuzuza urwego rw’ubugenzacyaha, gufasha abatangabuhamya, kugira uruhare mu ikurikiranacyaha , gutanga no kubika inyandiko z’abahamwe n’ibyaha, kugira uruhare mu ifungurwa ry’abantu by’agateganyo, itagwa ry’imbabazi n’ibindi.

Ati “Kugeza ubu ntabwo turagira ikibazo gituma ubushinjacyaha bwacu butahavana ishema, bukora neza kandi bwuzuza inshingano zabwo.”

Yabibukije inshingano ebyiri abashinjacyaha bagomba kwitaho, bakazishyira ku mutima, ari zo, kubahiriza uburenganzira umuntu ahabwa n’amategeko no kurinda igihugu ko kuyogozwa n’ibyaha.

 

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.