Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Musoni James azita ku ishoramari ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na Uwayisaba Francine

Ku ya 26-10-2018 saa 08:09:33
Sindikubwabo Jean Nepomuscene agaragaza raporo yakozwe na Komisiyo ya politiki n'imiyoborere myiza ku isuzuma rya dosiye z'abayobozi bemejwe na Sena

James Musoni wagizwe ambasaderi w’u Rwanda i Harare, Sena ivuga ko yijeje guteza imbere ishoramari ku rwego mpuzamahanga.

Sena ivuga ko abishingira ku kuba yarabaye mu nzego zikomeye byatumye agenda mu bihugu bitandukanye.

James yayoboye Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ayobora Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), ayobora iy’Imari n’Igenamigambi (MINECOFFIN), iy’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’iy’Ibikorwaremezo (MININFRA).

Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, yaraye imwemeje mu bayobozi bane ku myanya itandukanye basabiwe na Guverinoma.

Yabikoze ishingiye kuri raporo yagejejweho na Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza nyuma yo gusuzuma dosiye zabo.

Abandi bemejwe ni  CG Gasana Emmanuel, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Tusabe Richard Umuyobozi Mukuru w’ikigo k’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) na Bizimana Ruganintwali Pascal, Komiseri Mukuru w’ikigo k’imisoro n’amahoro (RRA).

Aba bayobozi uko ari bane ku myanya itandukanye, bemejwe n’inama rusange ya Sena batowe n’abasenateri 24 kuri 24.

Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza, Sindikubwabo Jean Nepomuscene, avuga ko mu gusuzuma dosiye zabo basanze aba basabirwa akazi baragiye bakora imirimo itandukanye kandi mu biganiro bagiranye na Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza hari ibyo bayigaragarije ko bashoboye n’ibyo bazagezaho igihugu.

Kuri Musoni James, umwe mu bemejwe na Sena, Sindikubwabo yagize ati: “Yatugaragarije ko afite ubunararibonye mu buyobozi mu nzego nkuru z’igihugu ari na byo byamuhaye kumenya ibihugu bitandukanye harimo na Zimbabwe, aho agiye kuba Ambasaderi w’u Rwanda. Agaragaza ko azita ku ishoramari ku rwego mpuzamahanga agamije guteza imbere umubano w’u Rwanda na Zimbabwe. Ikindi yagaragaje ko azakemura ikibazo cy’Abanyarwanda bari muri Zimbabwe, bakamenya igihugu cyabo byaba ngombwa bakanataha, abadatashye bakaba mu gihugu bakizi kandi bagikunze”.

 

Sindikubwabo Jean Nepomuscene agaragaza raporo yakozwe na Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza ku isuzuma rya dosiye z’abayobozi bemejwe na Sena

Yasobanuye ko iyi komisiyo yasuzumye dosiye z’abasabiwe na Guverinoma kwemezwa ku myanya itandukanye bagendeye ku Itegeko Nshinga ndetse n’itegeko ngenga rigenga imikorere ya Sena.

Umwanditsi:

Uwayisaba Francine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.