Mushikiwabo yatangiye kuyobora Francophonie

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 03-01-2019 saa 17:29:36
Louise Mushikiwabo (ibumoso) mu muhango w'ihererekanyabubasha hamwe na Michaelle Jean asimbuye ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa OIF

​​Kuri uyu wa 3 Mutarama 2019 ni bwo Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa uzwi nka OIF (Organisation Internationale de la Francophonie).

Abinyujije kuri Twitter, Mushikiwabo wemej​​we kuri uyu mwanya mu Gushyingo 2018 i Erevan muri Armenia, yavuze ko yishimiye uko umunsi wa mbere mu mirimo mishya wamugendekeye.

Yashimiye  Michaëlle Jean  yahigitse kuri uwo mwanya yari amazeho imyaka ine, avuga ko yishimiye uko we n’ikipe yayoboraga bamwakiriye mu muhango w’ihererekanyabubasha.

Yunzemo ati, “Abakozi ba OIF n’Umujyi wa Paris, mwakoze kunyakira, turi kumwe.”

Mushikiwabo yemejwe nk’umuyobozi mushya wa OIF ahatanye n’Umunyacanada Michaëlle Jean​ ​washakaga manda ya kabiri.

Mushikiwabo ​wari umaze imyaka 9 ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, ​abaye Umunyafurikakazi wa mbere uyoboye uyu muryango.

Intsinzi ya Mushikiwabo ntabwo yatunguranye, kuko yari ashyigikiwe na Perezida w’u Bufaransa, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ndetse na Canada Jean akomokamo.

Kuba yarashyigikiwe n’ibihugu by’Afurika bikamugeza ku nsinzi, Perezida Kagame ahamya ko ari ibintu by’agaciro bigaragaza ko Abanyafurika bishyize hamwe nta cyabananira.

Umukuru w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe yabivugiye i Addis Ababa, ubwo yatangizaga inama idasanzwe ya 11 y’uyu muryango, kuwa 17 Ukwakira 2018.

Yagize ati “Ba nyakubahwa, ndashaka kubashimira. Ni ku bw’ubufasha bwanyu byagejeje umukandida w’Afurika ku mwanya wo kuyobora Francophonie, Louise Mushikiwabo byamugejeje ku nsinzi. Ibi byerekana kandi na none ko igihe cyose dushyize hamwe nta kitashobokera Afurika.”

Francophonie igiye kuyoborwa na Mushikiwabo, ni umuryango ubumbatiye ibihugu 84 bikoresha Igifaransa birimo 28 byo ku Mugabane w’Afurika.

Ijambo francophonie ryadutse mu 1880 rikoreshejwe n’Umufaransa Onesisme Reclus, umuhanga mu bumenyi bw’Isi.

Onesisme yarikoresheje nk’ijambo rikubiye hamwe abavuga Igifaransa bose n’ibihugu bigikoresha.

Kuri ubu francophonie (ifite f ngufi) bisobanura abavuga Igifaransa, hanyuma Francophonie (ifite f nkuru) bikavuga ubumwe bw’ibihugu byabo.

Ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko abavuga Igifaransa ari miliyoni 300, bakaba bari ku migabane 5. 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.