Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Nyirubutungane Papa Francis

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 23-11-2021 saa 21:34:59
Nyirubutungane Papa Francis yakira Louise Mushikiwabo

Kuri uyu wa Kabiri taliki 23 Ugushyingo 2021, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yakiriwe i Vatican n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Nyirubutungane Papa Francis.

 Mu biganiro  Mushikiwabo yagiranye na Nyirubutungane Papa byibanze ku guhuza imbaraga mu gushyigikira abaturage b’igihugu cya  Liban na Haiti, ibihugu byombi biba mu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa.

Ibi bihugu byombi muri iyi minsi byugarijwe  n’ibibazo bikomeye  bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse na Politiki.

Abinyujije ku rubuga rwa “Twitter”, Louise Mushikiwabo yashimiye Nyirubutungane Papa Francis  ku mwanya yamuhaye ngo baganire.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.