Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Musenyeri Nzakamwita yasabye urubyiruko kutaba imburamukoro

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Jan 30, 2018

Urubyiruko rwo muri Diyoseze ya Byumba rurasabwa kutaba imbata y’ibiyobyabwenge no kutagira akazi rukora. Musenyeri Nzakamwita Seriviliyani, umushumba wa Diyoseze ya Byumba yabigarutseho mu munsi mukuru w’urubyiruko wabereye muri Paruwasi ya Kiziguro mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba mu mpera z’icyumweru gishize. Musenyeri Nzakamwita ahamya ko urubyiruko runywa ibiyobyabwenge rutaramenya Kirisito akabasaba kubireka ahubwo bagakora bateza imbere.

Musenyeri Nzakamwita Siriviliyani wa Diyoseze ya Byumba yasabye urubyiruko kutishora mu bidindiza ubuzima n’iterambere ryabo

Uyu mushumba yagize ati “Ntidukeneye urubyiruko rw’imburamukoro, nimukore mwiteze imbere ubwanyu, muteze imbere Kiliziya ndetse n’igihugu cyababyaye.” Musenyeri Nzakamwita asobanura ko ikibazo kiri mu rubyiruko ari ukutarwanya ubushomeri, kutita ku mirimo, imiryango itakita ku bana babo, gutinya imirimo ku rubyiruko n’ibindi.

Ati “Ni yo mpamvu nsaba ababyeyi kwita ku bana babo kuko ni ho ubuzima butangirira.” Umushumba wa Diyoseze ya Byumba, asaba urubyiruko kwirinda kwishora mu busambanyi, gukina urusimbi bagamije gukira vuba, kwirinda gutega amatwi ababashuka bakabajyana mu bihugu byateye imbere bagakoreshwa imirimo mibi. Yagize ati “Nimugera mu bikomeye muge mushikama musenge.” Asaba kandi urubyiruko kwibumbira hamwe, kwegera inzego z’ibanze bagakorana no gukora amatsinda abateza imbere.

Musenyeri Nzakamwita ashishikariza buri musore cyangwa inkumi kugira aho abarizwa, kugana amatsinda buri wese akagira umuryango w’agisiyo gatulika abamo ndetse na gahunda za Leta bakazigaragaramo.

Ku rundi ruhande anabasaba kwirinda ababashuka bakaba bashobora kubashora mu ntambara. Ati “Hari abashukanyi hanze aha babashora mu nyungu zabo nko mu ntambara. Ibyo ntimukabyemere ahubwo mubirwanye kuko bibangamira ejo hanyu hazaza. Ntimuzateshuke kwiteza imbere no guteza imbere igihugu na Kiliziya. Ibanga mwakoresha ni umusaraba wa Kirisito waducunguye.”

Urubyiruko rwo muri diyosezeye ya Byumba rwahuriye muri Paruwasi ya Kiziguro mu karere ka Gatsibo, Musenyeri Nzakamwita umushumba w’iyi diyoseze yarusabye kwiremamo umuco wo gukunda igihugu no kugikorera kuko kirabashyigikiye.