Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Musanze:Umusaruro w’ibireti wikubye inshuri 12, imibereho y’ababihinga irushaho kuba myiza

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya Mar 2, 2018

Abahinzi b’ibireti bibumbiye mu makoperative atandukanye akorera mu turere twa Nyabihu na Musanze, barishimira ko bimaze kubateza imbere, ndetse n’imibereho yabo ikaba yarahindutse babikesha iki gihingwa.

Abagore bo muri Kinigi bavuga ubuhinzi bw’ibireti bubateza imbere (Foto Ngaboyabahizi P)

Ibi babitangaje bizihizaga umunsi ngarukamwaka w’abahinzi b’ibireti, banishimira ko umusaruro wabyo wiyongereye cyane.

Mutarubaza Eugenie, umwe mu bahinzi b’ibireti muri Nyabihu, yabwiye Imvaho Nshya ko kuri ubu atakibarirwa mu batishoboye nk’uko yahoze mbere yuko ajya mu buhinzi bw’ibireti, ahubwo ubu ngo nawe abarirwa mu bakire.

Yagize ati :« Ubundi nge nkiri umwana nabonaga abazungu baza kwanikira ibireti mu murenge wacu, nkabibona nk’ibintu biri aho kuko ba Data nta kintu bigezagaho mu gihe babihingaga, babikoreraga imirimo inyuranye kandi ikomeye, ariko bagahabwa amafaranga make.

Numvaga ngo havamo umuti wica udukoko twangiza imyaka, ariko simenye ko bishoboka kuko nta n’amakuru nari mbifiteho, ariko nyuma y’amavugurura atandukanye yagiye akorwa hagamijwe kuzamura umusaruro w’ibireti no kudushishikariza kubihinga, ubu twabaye abasirimu, turakirigita ifaranga, twubatsemo amazu meza, abana bacu bariga amashuri dushatse, nakuyemo inka none urabona ko tworoje na bagenzi bacu. »

Mbese imiyoborere myiza yatumye tubikunda kandi dushoramo imari, ku buryo dukuramo inyungu ifatika, kuko n’igiciro kuri ubu cyarazamutse kuruta mu bihe bya kera, kuko ubu kiri hejuru y’amafaranga 1000, mu gihe mbere cyaguraga ubusa».

Yakomeje avuga ko kuri ubu ibireti byatumye n’abagore bakirigita ifaranga, kuko bibumbiye mu makoperative abihinga, maze bakiteza imbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Jabo Paul, na we avuga ko yishimira impinduka ziri mu buhinzi bw’ibireti, akishimira ko abaturage bahoze mu bukene ubu bamaze kubusezerera babikesha iki gihingwa.

Yagize ati :« Ndishimira intambwe imaze guterwa mu buhinzi bw’ibireti, kuko n’ababihinga usanga rwose barateye imbere, kuri ubu rero ndakomeza kubashishikariza kongera ubuso bw’aho bahingaga ibi bireti, ikigo k’igihingu kita ku bihingwa byoherezwa mu mahanga na SOPYIRWA na bo ndabasa  gukomeza ubushakashatsi bugamije kongera umusaruro w’ibireti yaba mu bwinshi ndetse no mu bwiza.

Ubuyobozi bw’igihugu, Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko tuzakomeza kuba hafi y’aba bahinzi b’ibireti. Aborojwe na bo kandi ni byiza ko ziriya nka zizabafasha kubona ifumbire yo gufasha ibireti kumererwa neza, kandi bagakunda gukoresha n’amata azikomokaho mu rwego rwo kunoza imirire».

Umuyobozi mukuru w’ikigo kita ku buhinzi bw’ibireti Horizon Sopyrwa, Bizimungu Gabriel, yavuze ko iki kigo cyazamuye umusaruro w’ibireti kuko  wikubye inshuro zisaga 12 kuva mu mwaka wa 2007.

Muri uyu munsi mukuru kandi abahinzi boroje bagenzi babo inka zigera kuri 40. Hahembwa n’abahinzi bitwaye neza mukongera umusaruro babaha ibikoresho byo mu buhinzi n’ibiryamirwa nk’imifariso n’ibindi.