Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Musanze:Ikiraro gihuza abatuye Musanze na Gakenke cyari cyarangiritse cyarasanwe

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya 15-02-2018 saa 06:09:21
Ikiraro gihuza abaturage bo muri Musanze na Gakenke (Foto Ngaboyabahizi P)

Abaturage bo mu mirenge ya Muko mu karere ka Musanze na Rwaza mu karere ka Gakenke, barishimira ko ikiraro cya Gatsata cyari cyarahagaritse ubuhahirane hagati yabo ubu cyubatswe neza, ubu bakaba baravuye mu bwugunge.

Ikiraro gihuza abaturage bo muri Musanze na Gakenke (Foto Ngaboyabahizi P)

Bizimana Kamana Robert, umuturage wo mu karere ka Gakenke unyura kuri iki kiraro buri munsi, yabwiye Imvaho Nshya ko kuba cyarakozwe byaborohereje ubuhahirane, ubu bakaba bahamya ko bagiye kurushaho kwihutisha iterambere.

Yagize ati “Iki kiraro mu mezi agera kuri 3 cyamaze cyarangiritse ni ibintu byari byaraduhejeje mu bwigunge, nta muntu wari ukibasha gutuma umwana we muri Musanze kuko yabaga yizeye ko atagaruka kubera ko amazi yo kuri kiriya kiraro yamutwara, ubu umuntu yari yarabaye nyamwigendaho n’uje kugutahira ubukwe ntakuzanire intwererano uko yayiteguye.

Ubu igitoki rwose wabonaga gikwiye amafaranga ibihumbi 8 cyaguraga 3500. Ariko noneho aho bagisaniye nkubwiye ko ubuhahirane rwose ubu ni ntamakemwa, turageza umusaruro wacu ku masoko cyane cyane ayo muri Musanze, kuko ni umugi ugendwa na benshi kandi ufite isoko rigari”.

Uyu muturage akomeza ashimira Leta izirikana umuturage ikamushakira ibisubizo mu bibazo aba yahuye na byo byose, akizeza ubuyobozi ko na bo ngo biteguye gukomeza kukibungabunga kimwe n’ibindi byubatswe muri aka karere.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndabereye Augustin, yagize ati “Kiriya kiraro koko ni cyo gihuza uturere twa Musanze na Gakenke, ku buryo rwose usanga abaturage bakifashisha mu migenderanire ndetse no guhahirana, iyo cyangiritse rero abaturage bahera mu bwigunge.

Ubu rero cyarasanwe, ku buryo ndetse ubu kimaze amezi agera muri 8 gikoreshwa, ubu rero icyo mbasaba nk’uko bahinga bakeza, nibabyaze umusaruro amahirwe ya kiriya kiraro, birinda kugisenya no kucyangiza, nk’uko usanga hari bamwe batwara nk’ibyuma bicyubatse”.

Iki kiraro muri rusange gifasha abaturage bo muri Musanze, Ngororero na Gakenke, kuko umusaruro uvuye muri turiya turere cyubatsemo werekezwa muri Vunga, isoko rihurirwamo n’abaturage ba turiya turere 3. Imirimo yo kucyubaka yatwaye amafaranga asaga miliyoni 35.

 

 

Umwanditsi:

NGABOYABAHIZI PROTAIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.