Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Musanze:Ikigo nderabuzima cya Muhoza cyungutse inyubako nshya yatwaye miliyoni 23

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 11, 2017

Ikigo nderabuzima cya Muhoza, cyubakiwe inyubako nshya, izifashishwa mu kwita ku bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida, no guhagarika ubwandu bushya bwako, ikaba yaruzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 23.

Iyi nyubako yo ku kigo nderabuzima cya Muhoza yatwaye miliyoni 23 (Foto Ngaboyabahizi P)

Bamwe mu bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida basanzwe bitabwaho n’iki kigo nderabuzima cya Muhoza, bemeza ko kuba babonye inyubako ihagije bizabafasha kujya bagana iki kigo nta pfunwe bafite, kuko mbere wasangaga bakorera ahantu hato kandi abantu bose babareba.

Umwe mu bafite agakoko gatera Sida, uvuga ko akamaranye imyaka igera mu 10, aganira n’Imvaho Nshya yagize ati “Twishimira Leta ikomeza kutwitaho kuko nari ngeze habi nk’umuntu ugendana n’agakoko gatera Sida, nkaba maze imyaka igera ku 10, nari nihebye nzi ko ngiye gupfa ariko ndiho,  kuko navuye ku biro 37 none ubu ngeze ku biro 65.

Kuba rero tubonye iyi nyubako ni kimwe mu bitwongereye morale, kuko aho twazaga gufatira imiti nahita ku karubanda, kuko twicaraga hanze dutonze umurongo, ku buryo byatumaga hari n’abigumiraga mu ngo zabo mu gihe batariyakira ngo batabaseka bababonye ahatangirwa imiti igabanya ubukana bwa Sida.”

Yunzemo ati “Aha hantu hazatuma tugana iki kigo nta pfunwe dufite kuko hatandukanye n’ahari hasanzwe kuko abantu babaga batureba, nk’ubu njye nkimara kumenya ko nanduye abaganga banyitayeho mbyara n’umwana muzima, ndashishikariza abataripimisha ko bakwipimisha bakamenya uko bahagaze, nibaze kuko nta we uzongera kuvuga ngo baramushungera”.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Muhoza, Nirere Léopord, na we ahamya ko iyi nyubako aje ikenewe cyane.

Yagize ati “Iyi nzu yari ikenewe kuko twari dufite abantu 600 twitagaho baza kuba 903, murumva byasabaga no kuba dufite ahantu n’abakozi bahagije bo kubitaho, ibi bizadufasha kwihutisha serivisi twatangaga ku baganaga iyi serivisi.

Ariko na none n’ubwo iyi nyubako yiyongereye ku zindi dusanganwe, turacyafite ikibazo cy’abatugana kubera ko twakira abantu benshi barenze ubushobozi bw’iki kigo kubera ko giherereye mu mugi kikaba kiganwa cyane”.