Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Musanze:Bahamya ko ibiro by’umudugudu barimo kubakirwa na Polisi bizabafasha kunoza serivise

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya May 23, 2018

Abaturage bo mu mudugudu wa Mugari akagari ka Migeshi umurenge wa Muhoza akarere ka Musanze, barishimira ko Polisi y’u Rwanda yatangiye kububakira inyubako y’ibiro by’umudugudu, bahamya ko izagira uruhare mu kunoza serivise bahabwa.

Minisitiri Kaboneka atangiza igikorwa cyo kubaka ibiro by’umudugudu wa Mugari (Foto Ngaboyabahizi P)

Iyi nyubako izaba igizwe n’ibyumba bisaga 5 harimo n’icyumba k’inama, abo muri Mugari bakaba bavuga ko ije kubaruhura guhora kuri telefone bya hato na hato babaza umuyobozi w’umudugudu aho aherereye ngo bamusangeyo abahe serivise bakeneye.

Iyi nyubako bayubakiwe mu rwego kubashimira uburyo barwanyije ibiyobyabwenge byari byaragize imbata abatuye muri uyu mudugudu.

Ndungutse Jean Marie, umuturage wo muri uyu mudugudu wa Mugari, yagize ati “Ibi biro duhawe by’umudugudu ni igisubizo ku muturage ndetse n’ubuyobozi muri rusange, kuko umuturage yaburaga aho yakura umuyobozi, akirirwa amushakisha, rimwe akamusanga mu kabari, ibi ni bimwe mu byambikaga umuyobozi isura mbi ngo yakiriye umuturage mu kabari, umuturage na we urumva nyuma yo guhabwa serivise ashobora gukomeza na we akinywera mudugudu amuri iruhande bagasangira kugera ubwo byitwa ruswa.

Iyi nyubako nk’ibiro bya mudugudu ije kubohora abaturage n’abayobozi, ikindi twajyaga dukora umugoroba w’ababyeyi, inama se, imvura n’izuba byaza tukabura aho twicara ariko ubu isango ni ku mudugudu wa Mugari, ndashimira Polisi n’ubuyobozi bwayitwemereye”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene, avuga ko kugira aho ubuyobozi bukorera ntako bisa, ndetse bifasha mu kunoza imitangire ya serivise.

Yagize ati “Ikibazo cyo kuba abayobozi b’imidugudu nta biro bagira kirahari, ariko hari utugari tumwe na tumwe tugenda tugerageza kubaka ibiro by’umudugudu, ibi bikaba ari ibintu dukomeje gutekerezaho ku buryo nibura umuturage yajya ahabwa serivise afite ibiro asangamo umuyobozi, ahereye ku kagari.

Aba rero bo muri Mugari bari kubakirwa ibiro, uyu ni umwihariko wabo kandi rikaba n’ishema ryabo kuko ibi ni ibihembo kuba baraje ku isonga mu kurwanya ibiyobyabwenge, kuko aha ni ho hari irembo ry’ibiyobyabwenge byazaga mu mujyi wa Musanze, nkabasaba rero gukomeza kubirwanya burundu, kandi bakazafata neza ibi biro babibyaza umusaruro”.

Uyu mudugudu wa Mugari wari uzwi ku izina rya Kongo, kubera ko ari ho habarizwaga inzoga z’inkorano, kanyanga n’urumogi, ariko kuri ubu ngo uyu mudugudu ni wo usigaye ari intangarugero.