Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Musanze:Abubaka inzu bibukijwe kujya bakoresha ibikoresho bikomeye

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya 31-01-2018 saa 10:16:44
Bimwe mu bisenge by'inzu byagurutse( Foto Ngaboyabahizi P)

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, burasaba abaturage kujya bubaka inzu bakoresheje ibikoresho bikomeye, cyane cyane mu gihe bakora ibisenge byazo, kuko bizirinda kangirika mu gihe k’ibiza.

Ubu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire, ubwo yasuraga imiryango isaga 50 yasenyewe n’imvura idasanzwe mu mirenge wa Gashaki na Remera.

Uyu muyobozi yabwiye aba baturage ko kubaka ibisenge bikomeye ari bumwe mu buryo bwo gukumira ingaruka z’ibiza, bikunze kwangiriza abaturage.

Yagize ati “Kuri ubu koko nk’uko mwabyiboneye hagiye inzu nyinshi zigera kuri 54, izi zose kandi zasenyutse kubera ko abubaka baba bubakishije ibikoresho bitaramba kandi bitujuje ubuziranenge, aha rero nkaba nsaba rwose abaturage kujya bubaka ibisenge bakabikomeza kuko ikigaragara hari abandi baturage begeranye ibisenge byabo bitagiye.

Nubwo ari ikiza, ikigaragara ni uko ibisenge bitari bikomeye.Ikindi birinde kubaka mu manegeka, kuko burya n’aho inzu yubatse hari ubwo haba bigaragara ko hashyira ubuzima bw’abantu mu kaga”.

Nyuma yo kubona uko ibi biza byangirije abaturage, uyu muyobozi yavuze ko nyuma yo kubarura ibyangijwe hagiye kurebwa uburyo bariya bangirijwe n’imvura idasanzwe bagerwaho n’inkunga y’amabati ndetse n’ibiryamirwa, agasaba abaturanyi babo ko bakomeza kubafasha babaha aho kwikinga ndetse n’amafunguro, mu gihe inkunga itarabageraho.

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Remera bangirijwe bikomeye n’ibi biza, Ndereyimana Jean Damascene, yabwiye Imvaho Nshya ko basigaye iheruheru, agashimira cyane ubuyobozi bwababaye hafi.

Yagize ati “Urebye inzu yacu yangiritse usanga ibisenge byazo bitari bikomeye ugereranyije n’izindi zitangiritse kuko inyinshi ntizari ziziritse, izindi zubatswe huti huti ku buryo zitari zikomeye koko, ibi biduhaye isomo rikomeye, tuzajya twubaka dukoresheje ibikoresho biramba kandi inzu tuzubake twitonze kuko no kuzihutisha bituma ziba zidakomeye”

Mu mirenge ya Gashaki, Cyuve na Remera wa Remera harabarurwa inzu zasenyutse kuwa 27 Mutarama 2018, zigera kuri 54.

Mu byasenyutse kandi harimo na kiliziya y’ababikira bo mu muryango wa Foyer de Charité, ndetse hakaba hangiritse n’imyaka y’abaturage yiganjemo ibigori n’urutoki.

 

 

 

Umwanditsi:

NGABOYABAHIZI PROTAIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.