Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Musanze:Abasirikare bo mu bihugu 5 basobanuriwe ingamba zateje imbere uburezi

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya 07-02-2018 saa 07:42:51
Abasirikare basobanuriwe ko uburezi ari isoko y'iterambere n'umutekano (Foto Ngaboyabahizi P)

Abasirikare bo mu rwego rwa ba Ofisiye 11 baturutse mu bihugu 5, biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Musanze, basuye Intara y’Amajyaruguru, basobanurirwa ingamba zo guteza imbere uburezi.

Abasirikare basobanuriwe ko uburezi ari isoko y’iterambere n’umutekano (Foto Ngaboyabahizi P)

Ni urugendoshuri rwari ruyobowe n’umuyobozi w’iri shuri rikuru rya Gisirikare i Musanze, Maj. Gen. Jean Bosco Kazura, wavuze ko icyari kigamijwe ari ukwereka abasirikare ko uburezi ari isoko y’amahoro.

Yagize ati “Buri mwaka hari ingingo tugenda tuganiraho nk’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya Gisirikare, ubushize twaganiraga ku buzima, uyu munsi turaganira ku burezi, ibi rero ni ukugira ngo twereke aba basirikare ko umutekano atari uw’imbunda gusa ahubwo ni umutekano mu rwego rugari, ese utangirira he ukarangirira he?

Ubu rero uyu mwaka ni ukureba ngo uburezi buhurira he n’iterambere n’umutekano w’igihugu? iyo abo uyobora badafite ubumenyi rero kubayobya biroroha…ni yo mpamvu aba rero baba biga hano bazakorana n’abaturage bagomba kumenya ko umutekano urambye uba usigasiwe n’uburezi”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yasobanuriye aba basirikare ko iyi ntara yashyizeho ingamba zo guteza imbere ireme ry’uburezi, ibi bikunganirana n’uko n’imiterere yayo y’amahumbezi ifasha abana kwiga neza bagacengerwa n’ibyo biga.

Yagize ati “Bavandimwe basirikare bo mu bihugu binyuranye muza mugana igihugu cyacu, amahoro iterambere, ubumwe n’ubwiyunge, ikoranabuhanga byose bishingiye ku burezi bufite ireme, aha rero intara y’Amajyaruguru ndetse n’igihugu cyacu muri rusange, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, icya mbere igihugu cyacu cyakoze ni ukubanza kuzahura uburezi.

Kuri ubu dufite gahunda y’uburezi kuri bose, ku buryo n’abatazi  gusoma kandi ari bakuru, bigishwa bakabimenya. Ku bufatanye bwa Leta n’abaturage hagenda hubakwa ibyumba by’amashuri hirya no hino mu midugudu y’ikitegererezo, mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri ndetse n’ingendo ndende abanyeshuri n’abarezi bakoraga bigatuma abana bananirwa bagata ishuri.”

Yakomeje agira ati “Umunyeshuri ukora ibilometero 10 ntiyabikora buri munsi ngo abishobore ukurikije ikigero k’imyaka ye”.

Guverineri yakomeje agaragaza ko bagenda bakora ubukangurambaga ku babyeyi, kugira ngo bashishikarire guha abana ibikwiye kugira ngo bakunde ishuri, ndetse no kuba abana kuri ubu bagaburirwa ku mashuri yabo na  byo ngo ni bimwe mu bituma biga neza, uburezi bukagira ireme.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare avuga ko abanyeshuri bari muri iyi gahunda ari 47, bakaba bagenda bigabanya muri buri ntara, mu majyaruguru abaje bakaba ari aba 11.

 

Abasirikare bari muri uru rugendo shuri bakomoka mu bihugu: Tanzania, Kenya, Malawi, Ghana, na Repubulika ya Czech.

Umwanditsi:

NGABOYABAHIZI PROTAIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.