Musanze:Abanyeshuri 3 bihangiye umurimo wo gukora intebe ziramba imyaka 150

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 19, 2017

Abanyeshuri 3 bo mu ishuri rya Musanze Polytechnic Simbi Aimé Giles, Ndahimana Tharcisse na Nshimiyimana Eric, bahuje imbaraga n’ubumenyi bihangira umurimo wo gukora intebe muri sima n’ibyuma, zishobora kuramba imyaka isaga 150 mu gihe zifashwe neza.

Aba banyeshuri bagaragaza umushinga wabo nk’ugamije kubabyarira inyungu, ariko hejuru y’ibyo ngo uzanagira uruhare mu kurengera ibidukikije, kuko uzagabanya imbaho zisanzwe zikoreshwa mu gukora intebe.

Mu mezi 9 uyu mushinga umaze utangiye, aba basore bahamya ko urimo kubinjiriza amafaranga atubutse, kuko abantu barimo kwitabira kugura izi ntebe zabo.

Simbi Aimé Giles, umwe muri aba banyeshuri, aganira n’Imvaho Nshya yagize ati “Njye na bagenzi banjye mu buzima busanzwe turi inshuti, mu rwego rwo guhanga umurimo no kubungabunga ibidukikije twasanze bikwiye ko tugira uruhare mu kubungabunga amashyamba no kuyazamura ubuso ateyeho, duhita dushinga ikompanyi ikora intebe n’ameza muri sima, aho kuba mu biti nk’uko bisanzwe bikorwa.”

Simbi akomeza avuga ko bafite intego yo kongera umubare w’ibikoresho bikoze muri sima, zigasimbura izikorwa mu mbaho, kugira ngo abibasira amashyamba bashaka imbaho zo gukoramo ibikoresho bitandukanye bagabanuke.

Ikompanyi y’aba banyeshuri yatangije igishoro cy’amafaranga ibihumbi 240, bagiye bizigamira kuri buruse y’amafaranga ibihumbi 25 bahabwa buri kwezi ngo abafashe kubaho.

Bunani Animas, umwarimu mu ishuri rya Musanze Polytechnic, akaba anakurikirana by’umwihariko ibikorwa by’umushinga w’aba banyehuri, yabwiye Imvaho Nshya ko umushinga w’aba basore ufite ikerekezo kiza, na we akaba ahamya adashidikanya ko uzabateza imbere kandi ukanagira uruhare mu kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Uruhare runini ni urw’aba bana, twe nk’abarezi turabayobora tukabereka ibyo bakora, ariko bo hamwe no kujya kuri interineti, hamwe n’amasomo twabahaye mu ishuri, barabihuza ukabona bazanye ikintu nk’iki gishya kandi kigakora ku buryo ubona ko bizabatunga nta kabuza.

Bagira n’uruhare mu gukora ibikoresho biramba, ikindi kandi batanga n’akazi kuri bagenzi babo [ubu bamaze guha akazi bagenzi babo 14], ni igikorwa tuzakomeza gushyigikira.”

Intebe n’ameza yazo byakozwe n’aba basore zigurishwa amafaranga ibihumbi 600, ahanini zikaba zaragenewe gukoreshwa mu busitani bw’amahoteli cyangwa ku mihanda.

NGABOYABAHIZI PROTAIS