Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Musanze:Abanyamuryango ba FPR biyemeje guteza imbere gahunda ya ‘Tembera u Rwanda’

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya Apr 4, 2018

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze, biyemeje kumenyekanisha gahunda ya ‘Tembera u Rwanda’ kuko ari kimwe mu bikorwa bifasha Abanyarwanda kurushaho kumenya igihugu cyabo bikabafasha kurushaho kugikunda no kukirwanira ishyaka.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basuye ahantu nyaburanga hatandukanye(Foto Ngaboyabahizi P)

Ibi babitangaje nyuma y’igikorwa cyo gusura ahantu nyaburanga hatandukanye, bagamije kubanza kuhamenya nabo ubwabo, mbere y’uko batangira gahunda yo kuhamenyekanisha.

Gahunda ya ‘Tembera u Rwanda’ yatangijwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB, hagamijwe gushishikariza abantu gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Yahereye ku banyamahanga baba mu Rwanda n’abakerarugendo barusura, hagamijwe kurumenyekanisha kugira ngo barubere intumwa.

Mu gushyigikira iyo gahunda, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze biyemeje kuyigira iyabo, bayitangirira i Musanze basura Parike y’ibirunga n’ubuvumo bwa Musanze, bakomereza mu mujyi wa Kigali mu Nteko Ishinga Amategeko ku ngoro y’Amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, bajya ku ngoro y’amateka yitiriwe Richard Kandt no ku kicaro gikuru cya FPR Inkotanyi i Rusororo.

Tumukunde Innocent, umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze, yagize ati “Nkange w’urubyiruko nyuma yo gusura ahantu hanyuranye, ari ku ngoro y’umurage w’u Rwanda n’ahandi, nsanze bikwiye ko twagombye guharanira ko ibyo abatubanjirije baharaniye ko bigerwaho natwe twabirinda twiyemeza ko bitera imbere.

Niba FPR Inkotanyi yarayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda  natwe tukaba turi abanyamuryango birakwiye ko tugera ikirenge mu cyabo bose bitanze, ibi kandi nta bwo byagerwaho tutamenye igihugu cyacu, ni muri urwo rwego rero iyi gahunda ya Tembera u Rwanda urumenye twiyemeje kuyiha ingufu, tugera hose mu gihugu hashobotse kugira ngo turumenye neza tubimenyekanishe n’abacu.

Ibi kandi nkatwe urubyiruko biduha isomo kuko ababohoye u Rwanda bari urubyiruko natwe rero tuzubakira ku byabo”.

Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu mu muryango FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze, Bagirishya Pierre Claver wari ukuriye iri tsinda ry’abanyamuryango 87 basuye ahantu hanyuranye mu gihugu hari ibiranga ubwiza bw’u Rwanda n’amateka yarwo, yavuze ko byabagiriye umumaro.

Yagize ati: “Tujya gusura ingoro y’amateka y’u Rwanda n’ahantu nyaburanga, twagiraga ngo twishirire amatsiko ku byabaye mu Rwanda, ndetse n’ibyiza bitatse u Rwanda bituma rukundwa, amasomo rero dukura muri izi ngendo nk’abanyamuryango ni uko tugiye gusobanurira Abanyarwanda amateka y’igihugu cyacu , ndetse n’ibyiza birwubatse tubizi neza kubera ko twabigezeho n’amaso yacu.

Turashimira kandi ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye uru Rwanda, twajyaga tubyumva mu magambo n’amakuru, ariko ubu noneho tuzajya tuvuga ibyo tuzi neza, twiyemeje kandi kurinda ibyo ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zagejejeho u Rwanda nyuma yo kurubohora”.

Ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi ku karere ka Musanze, butangaza ko iyi gahunda yo gusura ibyiza bitatse u Rwanda, izazenguruka mu tugari twose ikomereze no mu midugudu.