Musanze:Abagenzacyaha 29 basoje amahugurwa azabafasha kuzuza inshingano

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya Aug 4, 2018

Abagenzacyaha 29 basoje amahugurwa bari bamazemo igihe cy’amezi 6 mu ishuri rikuru rya Polisi rihereye i Musanze, basabwa kuzayakoresha bagira uruhare mu kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha.

Abarangije amasomo ku bijyanye no kugenza ibyaha (Foto Ngaboyabahizi P)

Umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda,  (RIB) Colonel Jeannot Kibezi Ruhunga, avuga ko amasomo bahabwa mu gihe cy’amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu kurangiza inshingano za bo zo kugenza ibyaha.

Yagize ati: “Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ni rushya hano ariko rukaba rwarashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ibyaha, cyane ko uko iminsi igenda ishira abanyabyaha na bo barushaho kugenda biga ubundi buriganya. Birakwiye rero ko uko abo banyabyaha bagenda bahindura amacenga, ubugenzacyaha na bwo bukwiye kujya buhora bwiyungura ubumenyi.

Leta ikoresha uko ishoboye ngo itange ibisabwa byose umugenzacyaha agire impamba ifatika mu kugera ku nshingano ze, yigishwa amategeko arebana no kugenza ibyaha, uburyo bwo gukusanya ibimenyetso no kubirinda, uburyo bwo kwakira ababagana n’ibindi.”

Yunzemo ati “Ik’ingenzi ariko muri byose nk’abarangije aya mahugurwa, murasabwa kuzirikana buri gihe ko aya masomo mukwiye kuyagenderaho kugira ngo azabafashe kuzuza inshingano zanyu ”.

Yakomeje avuga ko abaturage na bo bikwiye gufatanya n’uru rwego, batanga amakuru kandi birinda gusibanganya ibimenyetso, maze asaba abahawe amahugurwa guhindura imyumvire n’imikorere kugira ngo koko RIB izagere ku ntego zayo.

Yagize ati: “Ni habeho kwisuzuma kuri buri wese, arebe uburyo yakira abamugana, uburyo yihutisha amadosiye, n’ukuntu mucukumbura ibyaha, rwose aya masomo akwiye kugaragaza ko hari impinduka nyuma y’uko muva hano.

Ndagira ngo mbamenyeshe ko nta rundi rwitwazo muzagira mu gusoza inshingano mwahawe no kugera ku ntego kuko mwahawe ibishoboka byose kandi n’ibindi biracyaza, mumenye ko ari mwebwe abanyarwanda batezeho ubutabera nyakuri, kandi tubijeje ubufatanye n’igihugu kibari inyuma”

Umwe mu barangije aya mahugurwa akaba yarabaye n’indashyikirwa mu manota, Ndanguza Ildephonse, yagize ati “Muri aya mahugurwa twabonyemo ko amategeko ari yo shingiro ryo kugera ku ntego y’igihugu cyacu mu guca ibyaha no kubikumira, twabonyemo ububasha bw’inkiko aho buva n’aho bugarukira, gukusanya ibimenyetso, n’ibindi.

Aya mategeko rero azadufasha guhuza icyaha n’icyo amategeko yo mu Rwanda agiteganyiriza, dushingiye rero ku bumenyi dukuye hano hari byinshi bigiye guhinduka, harimo gufatanya n’abaturage mu rwego rwo guhanahana amakuru, tunagera aho icyaha cyabereye, twihutisha n’amadosiye”.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abagenzacyaha 900, kandi intego ni uko  nibura abagera 1300 baba baramaze guhabwa ayo mahugurwa, kandi igikorwa cyo kubahugura ngo kizahoraho.