Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Musanze: Yiteje imbere abikesheje gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 24-06-2019 saa 15:04:50
Karegeya Appolinaire watangije umushinga wo gukora ifumbire y'imborera

Karegeya Apollinaire wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, aratangaza ko ubuhinzi bw’ibirayi bwamuteje imbere mu buryo bugaragara kubera kubukora kijyambere anifashisha ikoranabuhanga dore ko ubu anakora imashini zikoreshwa mu buhinzi.

Inyungu abona mu buhinzi zituma akangurira urubyiruko kubwitabira kuko harimo ibanga ryarufasha guhanga imirimo no kwiteza imbere.

Uyu muhinzi akaba ari na Perezida w’Ikigega cy’Abatubuzi b’Imbuto z’ibirayi gikorera mu turere 10 duhinga ibirayi mu Gihugu, avuga ko yize amashuri atatu y’imyuga, ariko nyuma yo kubona ko ubuhinzi bubumbatiye iterambere yiyemeje kubushoramo imari, abukora aharanira kubwinjizamo ikoranabuhanga kugira ngo buve muri gakondo bube ubwa kijyambere butanga umusaruro mwinshi kandi mwiza.

Ni muri urwo rwego ubu agenda akora imashini zifashishwa mu buhinzi zishobora guhura ingano, gutunganya ifumbire y’imborera n’ibindi.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya yagize ati: “Ubu maze gukora imashini zigera ku icumi, zishobora gukora ibintu bitandukanye bitewe n’ibyo umuhinzi ashaka nko guhura ingano, kugosora, zifite n’ubushobozi bwo gusya ibikorwamo ifumbire y’imborera.”

Karegeya Appolinaire akora n’imashini zifashishwa mu buhinzi

Buri mashini yakoze ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 300.

Ibikorwa yagezeho mu buhinzi n’ibyo agenda ageraho abikesha amahugurwa atandukanye yabonye, aho yanahuguwe na Inades Formation Rwanda ku bijyanye n’ibihingwa, akiga imyaka ine nk’uko amahugurwa ateganyijwe akanahabwa inyemezabumenyi.

Yagize ati: “Nubwo nize imyuga, nasanze kujya mu buhinzi ari ngombwa, nihuguye mu birebana n’ibihingwa nifashishije ibitabo biba birimo n’imyitozo nkayisubiza nkabyoherereza Inades ikankosora kandi ngatsinda neza, ikampa iby’iyindi myaka ikurikiyeho, kugeza ndangije kwiga imyaka ine impa inyemezabumenyi.”

Akomeza avuga ko yagize n’amahirwe yo gukora ingendoshuri mu bijyanye n’ubuhinzi mu bihugu bituranye n’u Rwanda no mu Bufaransa.

Akoresha ikoranabuhanga mu gutubura imbuto z’ibirayi

Karegeya avuga ko yabonye mu buhinzi harimo ibintu byinshi bishobora kwinjiriza umuntu ifaranga agatera imbere ni yo mpamvu akora n’ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi.

Afite uburyo butatu atuburamo imbuto yifashishije ikoranabuhanga; aho ashobora kugaburira ibihingwa biri mu kirere bidateye mu butaka yifashishije amazi.

Yagize ati: “Ninjiye mu buhinzi nyuma yo kubona ko nshobora gutanga umusanzu mu kongera umusaruro.”

Yatangiye umushinga worohereza abahinzi kubona ifumbire y’imborera

Karegeya avuga ko nyuma yo kubona ko hari ikibazo cyo kutabona ifumbire y’imborera ku buryo bworoshye kandi bwihuse, yatangiye umushinga wo kuyitunganya yifashishije amababi y’ibiti agenda yihungura, ibisigazwa by’umusaruro n’ibindi biva ku mirwanyasuri.

Yakoze imashini itunganya iyo fumbire ishobora gusya ibyo byose aba yakusanyije, ikabivanga n’ivu n’amatotori. Ibyo yavanze abitaba mu mwobo, akabyihutisha mu kubora ashyizemo umuti yakoze mu bimera, ku buryo hagati y’iminsi 15 na 20 biba byaboze mu gihe iyo akoresha ikimpoteri gisanzwe bibora hashize amezi 6.

Avuga ko akuramo ifumbire ya NPK igizwe n’imyunyu itatu; Azote, Potasiyumu na Fosifore ishobora gukora mu birayi n’ibindi bihingwa.

Yagize ati: “Ibyo birafasha mu kubona ifumbire mu buryo bworoshye ugafumbira imirima, kandi bishobora no kuvamo bizinesi kuko wayifunga mu mifuka ukayicuruza, akaba ari n’umurimo watanga akazi ku rubyiruko binyuze mu gukora izindi mashini ziyitunganya.”

Yakomeje agira ati: “Iyo fumbire yanyeretse ko itanga umusaruro kuko mu bihe by’ihinga bitatu nayikoreshejemo nabonye havamo umusaruro ufatika, kandi iruta indi fumbire y’imborera isanzwe ikoreshwa.”

Akurikije ingero z’umusaruro yabonye nyuma yo kuyikoresha, agaragaza ko ahantu hangana na hegitari yakuraga toni 15 ashobora kuhabona toni 25.

Avuga ko igisigaye ari ukwegera ibigo birimo RAB n’ibindi bikora ubushakashatsi bikamufasha gupima neza ingano y’imyunyu irimo kugira ngo habe hari ibipimo bizwi neza ku buryo buri muhinzi yamenya uburyo bwo kuyikoresha neza, akanabungabunga ibidukikije.

Nubwo avuga ko akomeje kunoza umushinga we ariko yatangiye gutanga akazi kuko iyo imashini irimo gutunganya ifumbire aba afite abakozi 10 barimo umwe ukora mu buryo buhoraho, akaba anagurira abaturage ibibabi n’ibisigazwa by’ibihingwa akabishyura amafaranga 10 ku kiro.

Karegeya Appolinaire watangije umushinga wo gukora ifumbire y’imborera

Mu gihe k’ihinga akoresha abakozi bagera kuri 200

Yateje imbere ubuhinzi bw’ibirayi ku buryo anatanga akazi ku bandi kuko nko mu gihe k’ihinga ashobora gukoresha abakozi bagera kuri 200 ku munsi. Afite abakozi bahoraho 15.

Ubuso ahingaho bugera kuri hegitari 15, zirimo hegitari 5 z’isambu ye bwite na hegitari 10 akodesha, ashobora kuhakura umusaruro ugera kuri toni ziri hagati ya 60 na 70 ku gihe k’ihinga (Season).

Mu rwego rwo gukomeza gufata neza ubutaka asimburanya ibihingwa mu murima kuko iyo ibirayi bivuyemo ashobora guhinga ibishyimbo n’ibigori.

Ibikorwa by’iterambere ubuhinzi bwamugejejeho

Karegeya Apollinaire avuga ko mu bikorwa by’iterambere amaze kugeraho harimo kuba atuye heza hafite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miriyoni zigera kuri 30, afite inzu z’ubucuruzi, amasambu manini n’ishyamba yaguze, hari n’ibibanza afite ashaka kubakamo inzu y’ubucuruzi mu Mujyi wa Musanze.

Agenda agera no ku bikorwa bimufasha gukomeza guteza imbere ubuhinzi bwe kuko ubu afite ikoranabuhanga rya “Green House” y’agaciro ka miriyoni 45, afite n’uburyo bwo kuzigama amazi y’imvura yo kuhira aho hari imirima yagejejemo imiyoboro, mu gihe k’izuba ashobora kuvomerera nibura ukwezi kose.

Yishimira ko yabashije no kugura imodoka imufasha mu mirimo ye ya buri munsi. Ikindi ni uko abasha guhemba abakozi akoresha no gukomeza kwagura uyu mwuga we w’ubuhinzi amaze imyaka 20.

Karegeya w’imyaka 50 ufite umugore n’abana bane, avuga ko uretse imitungo yakuye mu buhinzi, abasha no kwita ku muryango we, akarihira abana amashuri bakiga neza dore ko harimo abiga ayisumbuye na kaminuza n’abandi bayirangije.

Inama aha urubyiruko

Uyu muhinzi wabigize umwuga arashishikariza urubyiruko kwinjira mu buhinzi kuko harimo amahirwe menshi atarakoreshwa kandi ntibatekereze ko mu buhinzi harimo guhinga gusa kuko harimo no gutunganya umusaruro mu rwego rw’inganda usanga hakiri intege nke, kandi bagashaka ikoranabuhanga ryatuma umusaruro utunganywa neza ukagera ku isoko umeze neza.

Yagize ati: “Iyo witegereje usanga urubyiruko rutekereza ko mu buhinzi harimo guhinga gusa kandi nyamara harimo n’ikindi gice kinini kitarabyazwa umusaruro; nko mu bijyanye no gutunganya umusaruro ukavamo ibindi biribwa binyuze mu nganda, kandi ubona ko abahinzi batarabigiramo ubumenyi buhagije.

Urubyiruko rwagombye kwibanda aho kugira ngo rufashe abahinzi kandi rugashyiramo ikoranabuhanga rituma umusaruro ugera ku isoko ari mwiza. Ibyo rero byanatuma haboneka imirimo myinshi, cyane cyane ko haba harimo n’ubushakashatsi bwatuma haboneka ibishya biteza imbere ubuhinzi bukava mu buryo bwa gakondo.”

Hari icyo yifuza Leta yafashamo abahinzi

Karegeya avuga ko nubwo hari byinshi yagezeho ariko hari imbogamizi zikibangamiye ubuhinzi, akaba yifuza ko inzego za Leta zishinzwe ubuhinzi zidahwema kubaba hafi zareba uko izo mbogamizi zavaho.

Asanga ishoramari mu buhinzi rikiri hasi, hakwiye kubaho uburyo bworohereza abahinzi kubona inguzanyo byaba na ngombwa hakabaho na banki y’abahinzi kuko usanga amabanki atinya kuzitanga kubera ko bisaba gutegereza amezi ane kugira ngo umuhinzi asarure abone gutangira kwishyura.

Ati: “Si kimwe no mu bucuruzi, aho abacuruzi baka inguzanyo bakajya kurangura bagacuruza bagahita bishyura banki.”

Ikindi kibazo kijyanye n’ubwishingizi mu buhinzi kuko iyo habaye ibiza ngo usanga bigoye umuhinzi kuziba icyuho k’igihombo aba yahuye na cyo.

Yifuza kandi ko ibikoresho bigezweho mu buhinzi byakongerwa.

Yakomeje agira ati: “Ibikoresho by’ubuhinzi bigezweho na byo biracyari bike haracyakoreshwa cyane ibya gakondo, kandi umuntu akoresheje uburyo bwa kijyambere ubuhinzi bwakorwa neza. Hari n’igihe ibikoresho biza ariko ugasanga birenze ubushobozi bw’abahinzi. Hagombye gukorwa ubushakashatsi ku buryo umuhinzi abona uburyo bwiza yifashisha mu buhinzi bwongera umusaruro.”

Yagarutse no ku kibazo cy’utumashini dutoya two kuhira tuboneka ubu mu Gihugu usanga na two duhenze kuko dusaba ko umuhinzi ashyiraho abakozi badukoresha agomba guhemba.

Umuhinzi Karegeya Appolinaire afite intego yo kongera imbaraga mu buhinzi bukoresha ikoranabuhanga.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.