Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Musanze: Urubyiruko rwiyemeje guhangana n’ibiyobyabwenge

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 19-07-2019 saa 06:56:42
Polisi yafatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Muhoza mu gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge (Foto Ngaboyabahizi P).

Urubyiruko rwo mu karere ka Musanze ruravuga ko rwiteguye guhangana n’abakoresha ibiyobyabwenge kuko rumaze gusobanukirwa neza n’ingaruka zabyo.

Uru rubyiruko ruvuga ko ikibazo k’ibiyobyabwenge kiganje ahanini muri bagenzi babo, gikomeje kugira ingaruka ku mibereho yabo muri rusange. Rukaba rusobanura ko ububi bw’ibi biyobyabwenge ari bwo rushingiraho rufata ingamba zo guhangana n’ababikoresha kimwe n’ababitunda.

Tuyusenge Aimé Rodrigue yagize ati: “Kubona umuntu agenda yigaragura hasi mu nzira, usanga bidakwiye kuko abakoresha ibiyobyabwenge cyane nk’urubyiruko biragayitse kuko usanga biganisha igihugu habi, mu gihe urubyiruko ari rwo ejo hazaza h’igihugu ».

Mukandayisenga Justine, utuye mu mujyi wa Musanze, we ngo asanga gukoresha ibiyobyabwenge ari ukwishora mu rwobo umuntu ubwe atakwikuramo. Kuri we ngo asanga urubyiruko rukwiye gufata iya mbere mu kubihashya ntawigize ntibindeba, kuko ingaruka zabyo zigera no ku batabikoresha.

Yagize ati: “Ibiyobyabwenge ku rubyiruko iyo ubigize igikorwa kibi gihoraho ukumva ko nta kintu wakora utabifashe uba wiganisha habi, ni ubushake bwawe kugira ngo ubizibukire, iyo ubikomeje rero uba wishora habi cyane.

Gusa ngewe icyo natekereje ni uko buri wese nge nzabona abinywa, abicururuza nzabibwira inzego z’umutekano kuko ngewe nta bushobozi mfite nzabibwira Polisi ni ukuri, twifuza igihugu kitarangwamo ibiyobyabwenge, kugira ngo tuziteze imbere, kuko ukoresha ibiyobyabwenge aradindira cyane”.

Guhangana n’ikibazo k’ibiyobyabwenge ni kimwe mu bigize ubukangurambaga bw’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu gihugu ‘Police Month’.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police Alexis Rugigana, yagarutse ku kuri iki kibazo n’ingamba zihari mu kugihashya.

Yagize ati: “Nk’uko mubizi intara y’Amajyaruguru ikikijwe n’imipaka ya Cyanika muri Uganda ndetse n’imipaka y’igihugu cya Kongo Kinshasa, aha hose tugenda tubonayo ibiyobyabwenge.

Nko mu murenge wa Muhoza uyu munsi twamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro ka 7,687, 000, aya yose ni amafaranga yafasha abaturage mu iterambere, kandi ni ibyagiye bifatirwa mu mayira no mu ngo, ntabwo intego ya Polisi ari uguhana ahubwo ni ukwigisha.”

Polisi yafatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Muhoza mu gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge (Foto Ngaboyabahizi P).

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.