Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Musanze: Urubyiruko rugize ‘One Love Group’ rwafashije abatishoboye

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 15-04-2019 saa 17:05:02
Itsinda ry'urubyiruko, One Love Family, ryasaniye inzu umuturage utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside (Dr Abdallah U.)

Urubyiruko rugize itsinda rya ‘One Love Family’ ryatangijwe n’abanyamakuru bakorera mu karere ka Musanze, rwafashije abatishoboye bo mu Murenge wa Cyuve muri ako karere.

Uwimana Joselyne, umuyobozi w’iri tsinda, asobanura ko bahisemo gufasha abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside kubera ibibazo bafite byo kuvirwa n’inzu zabo zishaje.

Ku rundi ruhande banatekereje ku bufasha baha umusore warangije kaminuza ariko akaba yibana nyuma yo guhura n’ikibazo k’ihungabana ntiyongere gusohoka mu nzu.

Uwimana yagize ati “Twamusakariye inzu tumwubakira akarima k’igikoni, tumukorera inzira igana iwe kuko yari yarasibamye tumuha n’ibyo kurya. Hari undi musore witwa Munyentwari Alexis w’umuturanyi wa Karasira na we wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi wagize ikibazo k’ihungabana ariko akaba aba wenyine, twamuhaye ibyo kurya bimara igihe kirekire.”

Avuga ko uyu musore yarangije kwiga kaminuza nyuma akaza kugira ikibazo k’ihungana ubu akaba yibera mu nzu wenyine. Uwimana avuga ko uyu musore atagira umwitaho kandi ngo ubona ko inzara yamwiciye mu nzu ya wenyine ariko ngo bashoboye kumuha ibimutunga.

Akomeza avuga ko bazamuha ubuvuzi kugira ngo ashobore gukira ihungabana yahuye na ryo. Ati “Nyuma y’ibyo byose twiyemeje kujya tumuvuza mu rwego rwo kugira ngo akire ihungabana afite.”

Karasira Blaise avuga ko iyo imvura yagwaga babyukaga bakarara bahagaze kubera kuvirwa n’inzu. Ati “Imvura yagwaga nijoro tukabyuka ugasanga uko turi 7 mu rugo biratugora. Nababwira ko umugore wange yarwaye ameze nabi cyane ugasanga no kumuvuza birangoye kubera ko nta kazi ngira.”

Karasira akomeza ashima ubufasha yahawe, akavuga ko we n’umuryango bagiye kujya barya kabiri ku munsi. Ati “Ubu twaryaga rimwe ku munsi none ubu tugiye kujya turya kabiri, abana bagiye kurya kuko ntibajyaga barya nijoro kuko tunywa igikoma ku manywa nijoro tukaryama. Imvura yajyaga itunyagira nijoro ubu ntituzongera kunyagirwa kubera ko tubonye ubufasha bw’amabati mashya.”

Itsinda ‘One Love Group’ ryatangiye rigizwe n’abanyamakuru bakoreraga mu karere ka Musanze, abarigize baza kubona bidahagije bahitamo kwemerera buri wese ko yaba umunyamuryango waryo.

Batangiye bagemurira abarwayi mu bitaro bya Ruhengeri buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi.

Karasira avuga ko inzu ye yayubakiwe mu 2000 ariko ngo yari ishaje kuko yavaga cyane bigatuma barara bahagaze mu gihe imvura yabaga iguye nijoro.

Itsinda ry’urubyiruko, One Love Family, ryasaniye inzu umuturage utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside (Dr Abdallah U.)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.