Musanze: Umwaka utaha hazaba huzuye ibagiro rijyanye n’igihe

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 09-05-2019 saa 14:30:17
Igiciro k'inyama cyarazamutse kubera ko amabagiro ari mu turere duhana imbibi na Musanze(Foto Ngaboyabahizi P)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwasezeranyije abaturage bo muri ako karere ko bugiye kububakira ibagiro rijyanye n’igihe, rikazaba ryuzuye bitarenze umwaka utaha wa 2020.

Ibagiro akarere kari gafite ryafunze imiryango mu mwaka wa 2017 kubera ikibazo cy’umwanda n’inyubako zishaje ryakoreragamo.

Abaturage bavuga ko kutagira ibagiro bibateza igihombo kuko bibasaba amatike yo kujya kugurira inyama ahandi.

Nsengiyumva Evariste ni umucuruzi w’inyama muri resitora i Musanze, yagaragaje ibihombo bahura na byo bajya kugura inyama ahandi.

Yagize ati: “Utabashije kujya kugura inyama mu Karere ka Gakenke yajyaga kuzigura mu Murenge wa Busogo, akagira ay’itike ye ndetse n’umuzigo we w’inyama yagiye kugura ugasanga harimo igihombo.

Ikindi kuba nta bagiro riri hano hafi ni bimwe mu byatumye inyama zigura amafaranga menshi kuko ikiro k’inyama cyavuye ku mafaranga 1600 kigera ku bihumbi 2 imvange, n’aho inyama y’iroti ni 2500”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène, avuga ko iki kibazo cyo kuba abaturage bakora ingendo ndende bajya kugura inyama kure, ari kimwe mu biraje ishinga abayobozi b’Akarere ka Musanze, bityo ngo muri Kamena 2019, igikorwa cyo kubaka ibagiro kizaba cyatangiye.

Yagize ati: “Kuba Akarere ka Musanze nta bagiro ryujuje ibyangombwa gafite, kandi ari n’ako mugi w’intara y’Amajyaruguru, ibi ni ibintu twasanze bidakwiye kuko usanga nanone ari n’umugi ufite amahoteri kandi uganwa n’abakerarugendo benshi, iki kibazo kimaze igihe, ariko nanone imbogamizi zari uko tutarabona abafatanyabikorwa baryubaka, gusa ubu twamaze kubona umufatanyabikorwa wo mu kigo cya NMC, ku buryo bazatangira kuryubaka muri Kamena uyu mwaka wa 2019, umwaka utaha rizaba rimaze kuzura”.

Iri bagiro ngo nirimara kuzura rizaruhura benshi harimo abagura inyama ndetse n’abacuruzi b’inka.

Majyambere Ciriac ni umwe mu bacuruzi b’inka, avuga ko ibagiro rizatuma yizigamira ayo yakoreshaga mu ngendo ajya cyangwa ava kugura inka.

Yagize ati: “Iri bagiro riramutse ryuzuye hano muri Musanze, nkatwe abacuruzi twaba tugize amahirwe kuko twararaga amajoro tuva i Musanze, tujyana inka ku ibagiro rya Gakenke, nkange iyo naguze inka y’ibihumbi 300 , nyijyana mu Gakenke yiyongereyeho nk’ibihumbi 35, kubera ya modoka yayijyanye n’ibindi biyigendaho”.

Bamwe mu borozi b’inka na bo bavuga ko iri bagiro riramutse ryuzuye byatuma nta mucuruzi w’inka (umuhanjuzi) wakongera kububikaho urusyo.

Kanamugire Celestin ni umwe mu borozi b’inka mu murenge wa Kinigi yagize ati: “Nk’ubu kubera ko n’abaguzi na bo bavuga ko inka kuzigeza ku ibagiro ryo mu Gakenke bibasaba amafaranga yandi, iyo bakugezeho nk’inka ikwiye ibihumbi 200 bahita bakubwira ngo ijana, ubwo yenda waba ufite ikibazo, umwana agiye ku ishuri ugapfa kuyimwihera akagenda akunguka, ubu rero ririya bagiro ryo mu mugi niryuzura tuzajya tugurisha inka zacu ku mafaranga dushaka atunyuze”.

Ubuyobozi bw’intara mu mwaka wa 2017 bwasabye aka karere gufunga ibagiro ryari rihari kubera ko aho ryahoze hari umwanda kandi n’inyubako zikaba zari zishaje kuko zimaze imyaka isaga mirongo ine zubatswe. Ikibanza kikaba cyarabonetse mu murenge wa Muhoza Akagari ka Kigombe, mu nkengero z’Umujyi wa Musanze.

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.