Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Musanze: Ntibagitinya kunyura muri ‘Sinabyaye’ kuko batakihakubitirwa

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 16-07-2019 saa 18:17:13
Ahahoze hitwa Sinabyaye ubu nijoro amatara aba yaka habona (Foto Ngaboyabahizi P).

Abakoresha umuhanda Musanze-Vunga mu mirenge ya Nkotsi na Muko mu karere ka Musanze, baravuga ko nyuma yo kubakirwa uyu muhanda no kuwushyiraho amatara, ubu igice cyawo cyateraga ubwoba mu gihe cya nijoro bitaga Sinabyaye, kubera ubwambuzi n’ubwicanyi bwahaberaga, ubu cyabaye nyabagendwa.

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Nkotsi Ndikumana Elysee, mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yagize ati: “Mu myaka 61 mfite, muri Sinabyaye ni ahantu twatinyaga kubera ko uwahageraga ahahuriye n’abagizi ba nabi nta bwo bakubabariraga ni yo watakambaga ute, waramburwaga wakwihagararaho bakakwica.

Kuri ubu rero na we urabibona ko ari nijoro, reba amatara ku mihanda, ubu ishuri rikuru rya Gisirikare rirahari, kaminuza irahari, imidugudu kubera ko abaturage batojwe gutura ku mihanda, ubu rwose Sinabyaye yabaye Nyabagendwa”.

Undi muturage witwa Mukankubana, utuye mu murenge wa Muko na we yagize ati: “Ubu ahahoze ari Sinabyaye habaye Ndererabana kuko ubu abana bacu bajya ku ishuri bagataha mu gihe barangije gusubira mu masomo ku ishuri nko mu ma saa mbiri z’ijoro, kandi nta muntu ubakoraho.

Ibi ni bimwe mu bigaragaza imiyoborere myiza twagejejweho na Paul Kagame, ubu nta muntu ukiniga undi ku muhanda kuko amatara agenda ayasakaza hose”.

Bamwe mu batwara abagenzi haba kuri moto no mu modoka ndetse n’abacururiza kuri uyu muhanda, bose bahamya ko ibikorwa remezo bubakiwe byatumye haba nyabagendwa, ndetse nabo bakaba barimo kuwubyaza umusaruro biteza imbere.

Hakizimana Evariste, umwe mu bamotari yagize ati: “Twajyaga tunyura hano tugasanga baduteze imishipiri, ubwo ukitura hasi moto bakayitwara nabwo bamaze kukugira intere, ubu rero harabona no mu ijoro turakora kubera amatara agera ku mihanda. Ubu rwose bimeze neza ku muhanda kuko n’abacuruza muri butike bakora kugeza saa yine z’ijoro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin, asaba aba baturage gufata neza uyu muhanda kimwe n’ibindi bikorwa remezo bubakirwa, kandi akabizeza ko n’igice kigana mu cyaro kitaragezwamo amatara naho azahagera bidatinze.

Yagize ati: “Byari biteganyijwe ko amatara yo ku muhanda agarukira ku mbibi z’Umurenge wa Muko gusa, ariko uko iminsi izagenda iza ni nako tuzaba turi kubona ubushobozi. Nibuboneka rero naho azahagera kuko twifuza ko nibura yagarukira aho umuhanda wa kaburimbo urangirira.

Ariko kandi n’abatuye aho yageze bafate neza ibi bikorwa remezo bigenda bibagezwaho, babirindire umutekano kuko uko bibagezwaho ni ibyabo n’igihugu muri rusange. Bakomeze kandi guhesha agaciro Perezida wa Repubulika watekereje ko ari ngombwa ko bava mu kizima, akabaha amatara ku mihanda n’ibindi bikorwa by’iterambere binyuranye bakirindira umutekano”.

Umujyi wa Musanze kuri ubu ucaniwe amashanyarazi ku kigero cya 75%, ibi ngo bikaba bizakomeza bashyira amatara ku mihanda uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Ahahoze hitwa Sinabyaye ubu nijoro amatara aba yaka habona (Foto Ngaboyabahizi P).

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.