Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Musanze: Kwihitiramo k’umwana ishami yifuza kwiga biteza imbere ireme ry’uburezi

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Feb 15, 2018

Abarezi barasaba ko ababyeyi batajya bahitiramo abana ibyo baziga, ko ahubwo ari bo bakwiye kwihitiramo bafashijwe n’abarezi, hagendewe ku byo umwana atsinda kurusha ibindi, kuko ari byo bizafasha mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Iyo umunyeshuri ahisemo ishami yifuza kwiga bifasha kugera ku ntego

Ibi ni ibyagarutsweho n’abarezi bo mu mashuri ya Remera na Rwaza aherereye mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, ni mu bukangurambaga mu burezi bw’iminsi 10 ku bijyanye n’ireme ry’uburezi bubera hirya no hino mu gihugu.

Nk’uko byagarutsweho mu nama yahuje abashinzwe ubugenzuzi muri ubwo bukangurambaga n’abanyeshuri ndetse n’abarezi, bamwe mu barezi bagaragaje impungenge zo kuba bigisha abanyeshuri  amasomo agize amashami bigaragara ko badashoboye  ahubwo bahawe n’Ikigo k’igihugu cy’uburezi n’andi bahisemo biturutse ku byo ababyeyi babo bifuza ko biga mu gihe abana atari byo bifuzaga kwiga.

Nsanzimana Emmanuel, ni umurezi mu Rwunge rw’amashuri rwitiriwe Bikiramariya Umwamikazi w’Intumwa, yigisha isomo ry’ubutabire, agaruka ku bana bahawe amashami ya siyansi ariko ngo mu by’ukuri badafite ubushobozi bwo kuyiga, ariko wabaza umwana akakubwira ko atigeze asaba iri ishami ahubwo yabonye barimuha gusa.

Ati “Gusibira ku bana bari mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye akenshi bituruka ku mpamvu z’uko abana baba bahawe amashami ya siyansi baba badafite ubushobozi bwo kuyiga ndetse batanigeze banayihitiramo, icyo gihe umwarimu ageregeza gukurikirana umwana mu buryo bwihariye, agasunika ariko umwana ntave aho ari, ahubwo ugasanga uwo mwana bidashoboka ko akomeza muri iryo shami.”

Asanga rero byaba byiza ko niba bigaragaye ko mu mwaka wa kane umwana atabasha gutsinda amasomo agize ishami yiga, bikagaragara ko na we aba yashyizemo imbaraga uko ashoboye ariko bikanga, yagombye kugirwa inama y’ibyo abarezi babona ko ashoboye, REB igasabwa kumuha irindi shami rijyanye n’ibyo ashoboye.”

Kwizera Felicien na we yigisha imibare, avuga ko usanga umwana yahawe ishami rya siyansi ririmo imibare, ariko mu by’ukuri atarigeze ayitsinda, ashobora kuba afitemo amanota 8, wareba amanota yose yagize mu bizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange, ugasanga afitemo 45, kandi agahabwa ishami rya siyansi.

Ati “Ntibyoroshye ko uyu mwana azatsinda amasomo agize ishami yiga mu gihe atigeze ayatsinda mu kiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, kandi iyo umubajije impamvu yahisemo ishami nk’iri kandi amasomo arigize atabasha kuyatsinda, akubwira ko yabihitiwemo n’ababyeyi cyangwa se REB yayimuhaye atarayisabye.”

Kwizera Fortunée, umugenzuzi w’uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba umwe mu bari muri gahunda y’ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi, yasobanuriye abarezi uburyo REB itanga amashami n’ibigo by’amashuri igendeye ku busabe bw’abanyeshuri n’imyanya iri mu mashuri, aho ubusabe bwa mbere ashobora kutabuhabwa bitewe n’amanota yagize n’imyanya ihari muri ayo mashami, bityo agahabwa ubusabe bwa kabiri, naho bitashoboka agafatwa nk’utigeze ahitamo ibyo aziga, bityo REB ikamuhitiramo bitewe n’imyanya isigaye.

Ati “REB nta bwo ihitiramo umwana ishami yiga, byose biterwa n’amanota umwana yabonye, ubusabe bwe ku nshuro ya mbere n’iya kabiri, imyanya iri mu mashuri, bityo bikaba byashoboka ko ahabwa irindi shami rihari mu mashuri asigaye inyuma.”

Abarezi bifuje ko gahunda ya Carreer Guidance (KUDER) yashyirwa mu mashuri yose aho kuguma gusa mu mashuri 60 isanzwe ikorerwamo, bityo igahuzwa n’uburyo bukoreshwa mu gutanga imyanya mu mashuri.