Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Musanze: Kwiga amateka ya Jenoside bibafasha kurwanya ingengabitekerezo

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 21-05-2019 saa 18:15:48
Abo muri Kigombe bavuga ko gusura urwibutso bituma biga byinshi kuri Jenoside(Foto Ngaboyabahizi P).

Abaturage n’inzego z’ubuyobozi bw’akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera, bahamya ko guhora biga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bibafasha gukomeza gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iri tsinda ry’abaturage bo muri aka kagari ryari rigizwe n’abantu 195. Nyuma yo gusura uru rwibutso bemeza ko barushijeho gusobanukirwa ko Jenoside yateguwe n’ubuyobozi bubi, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kigombe, Mukamusoni Jasmini yabitangaje.

Yagize ati: “Twateguye uru rugendo rwo gusura urwibutso rwa Ntarama mu rwego rwo kugira ngo dukuze ibiganiro duhabwa mu gihe cyo kwibuka, tureba neza koko ibyabaye bikwiye kwamaganwa, noneho tukabivuga twibereye aho byabereye no ku rwibutso aharuhukiye imibiri y’inzirakarengane, tunayunamira.

Ibi tukaba twabikuyemo amasomo menshi atugaragariza neza ko Jenoside yateguwe. Kuba kandi dusura inzibutso ni kimwe mu bizashimangira gahunda nziza yo kurwanya Jenoside”.

Uyu muyobozi akomeza asaba buri munyarwanda nibura ko mu buzima bwe yasura urwibutso, kugira ngo yirebere ibibi by’ubuyobozi bubi n’aho bwagejeje u Rwanda, aho bigishaga n’abanyeshuri ivangura.

Yasabye kandi ababyeyi gutoza abana urukundo nta vangura, ahubwo bagamije kubaka igihugu kizira umwiryane.

Umwe mu bayobozi ba Njyanama y’akagari ka Kigombe Ahintuje Daniel, akaba n’umwe bagatuye, avuga ko Jenoside ari kimwe mu byashegeshe u Rwanda, bityo akaba yumva ko ikwiye kwamaganwa bahereye mu rubyiruko.

Yagize ati “Mu gihe dusura urwibutso rumwe cyangwa se izinyuranye mu gihugu hose, ibi ni bimwe mu bituma tuhigira amasomo akomeye cyane nkatwe ababyeyi. Ubu rero tuba twaje ndetse no gukomeza kwibonera ibihamya koko ko Jenoside yabayeho ikanategurwa, ubu igihe kirageze rero kugira ngo dutoze abana bacu ndetse n’abazabakomokaho ko Jenoside idakwiye kuba mu Rwanda no ku Isi yose”.

Umukozi w’umurenge wa Muhoza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Jean Bosco, yagize ati: “Uru rugendo tuba dukoze mu gusura inzibutso, ni kimwe mu bidufasha kwiga no kunamira inzirakarengane.

Hari ubwo rero bamwe dutanga ibiganiro mu gihe cyo kwibuka, ariko mu by’ukuri na twe tutaragera no ku rwibutso nibura inshuro imwe”.

Yunzemo ati “Iyo tuje hano rero na twe turahigira tukaganiriza umunyarwanda ibyo tuzi kandi twemera cyane ko hari n’ababitanga batarabonye koko iyo Jenoside igihe yabaga, ndasaba ko buri muyobozi asura urwibutso, uko ubushobozi bwe bungana, atitaye ku matike”.

Aba baturage bo mu kagari ka Kigombe, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, bafashe ikemezo cyo gukomeza gushishikariza urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse biyemeza no gukomeza gushyigikira za Club ziharanira ubumwe n’ubwiyunge kimwe na gahunda ya Ndi umunyarwanda.

Abo muri Kigombe bavuga ko gusura urwibutso bituma biga byinshi kuri Jenoside(Foto Ngaboyabahizi P).

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.