Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Musanze: Ishuri rifite ibikoresho bidakoreshwa bimwe byatangiye guta agaciro

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya May 14, 2018

Ishuri ry’imyuga rya E.S.T Busogo/VTC, riherereye mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze ribitse ibikoresho bibarirwa hejuru ya miliyari bimwe byarengeje igihe, bigenewe gufasha abanyeshuri kwiga neza umwuga wo kwakira abashyitsi mu mahoteri, bidakoreshwa kuva mu 2015 kuko inyubako yabyo yatinze kuzura, umuyobozi w’iryo shuri Habanabakize Jerome avuga ko ategereje icyo inzego bireba zizakora kuri icyo kibazo.

Ibi ni bimwe mu bikoresho byaheze mu bubiko

Ubwo abanyamakuru bageraga muri iki kigo kigamo abanyeshuri 739 barimo abiga mu gihe kirekire n’abiga mu gihe gito(VTC), basanze mu cyumba cyagenewe kuberamo inama hapakiye ibikoresho byose bikoreshwa muri serivisi za hoteri icyo kigo cyahawe n’Ikigo k’igihugu gishinzwe ubumenyingiro (WDA) ku nkunga ya Banki y’Isi, birimo bimwe mu biribwa n’ibisukika byatangiye guta agaciro ibindi nk’ibyuma batazi niba nabyo ari bizima kuko bitarakoreshwa na rimwe.

Umuyobozi w’iri shuri Habanabakize yatangarije abanyamakuru ko kuba bitarakoreshwa byatewe n’uko inyubako byagenewe kujyamo ya ‘Hospitality Block’ yatinze kuzura ariko imirimo yo kuyuzuza ikaba ikomeje.

Ati “Mu gihe Leta yashakaga guha ubushobozi n’uburyo amashuri yigisha imyuga, twatoranyijwe n’umushinga wa SDP (Schools Development Project) nk’ikigo kigomba gufashwa. Nyuma yo kubona ko tugomba guhabwa ibikoresho habayeho ko Leta y’u Rwanda, binyuze mu kigo WDA yubaka inzu ya ‘Hospitality Block’; Rwiyemezamirimo yaje guta imirimo ntiyayirangiza ku gihe cyagenwe.

Birumvikana igihe gishize ingaruka ntizabura, kuko dukwiye kuba dukorera ahantu n’ibikoresho byaho byabigenewe, ariko ubu twirirwa twirukanka mu mahoteri dushaka aho abana bakorera, natwe ubu bidutwara ingengo y’imari kuko dutegera abo bana, na bo birabahombya”.

Yakomeje avuga ko muri iki gihe isoko ryo gukomeza kubaka iyo nyubako ryahawe undi rwiyemezamirimo, bityo mu kwezi kumwe kuri imbere iyo nyubako izaba yatangiye gukora ibikoresho bisigaye bikajyanwamo abana bakabyigiraho uko byateganyijwe.

Bamwe mu banyeshuri bo mu mwaka wa kane n’abarimu babo bari kuba babikoresha mu masomo y’umwuga wa serivisi za hoteri n’ubukerarugendo basaba ko iyo nyubako yakwihutishwa kurangira bagatangira kwigira ku bikoresho byabugenewe kuko harimo ibiremereye batabona uko babikoreshereza aho bibitse.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze icyo kigo giherereyemo, Habyarimana Jean Damascene, yavuze ko akarere ubwako n’ikigo ubwacyo nta makosa babifitemo kuko batari mu masezerano y’abagombaga kubaka iyo nyubako yagombaga kuzura mu kwezi kwa Kanama 2014.

Yasobanuye ko Banki y’Isi ari yo yatanze inkunga yo kubaka inyubako z’amashuri muri icyo kigo zirimo n’iyo yagenewe abiga ibya hoteri, ikaba ari nayo yafatanyije na WDA yatanze isoko ryo kuzana ibikoresho bizifashishwamo, ikibazo kiba ku watsindiye ayo masoko yombi wazanye ibikoresho mbere y’uko yuzuza inyubako ubu bimwe bikaba byaratangiye guta agaciro nk’ibiribwa n’ibinyobwa n’ibindi byo mu gukora isuku bigira igihe cyo gusazira.

Habyarimana yavuze ko inzego nyinshi na Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene basuye icyo kigo, bakaba bareretswe icyo kibazo igisigaye kikaba ari ugutegereza igihe iyo nyubako izuzurira ibikoresho bikajya aho byagenewe abanyeshuri bakabyifashisha mu kwiga.