Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Musanze: Imyumvire ku guhuza ubutaka yahindutse ku kigero cya 98%

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 07-02-2019 saa 18:32:55
Perezda wa koperative Kanyamugenge Felicien

Umuyobozi ushinzwe, ishoramari, umurimo n’amakoperative mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, Nduwimana Jean Bosco, asanga imyumvire y’abahinzi ku bijyanye no guhuza ubutaka muri uwo murenge imaze guhinduka ku kigero cya 98%.

Uko guhindura imyumvire babikesha amahugurwa abahinzi bahawe n’abafatanyabikorwa barimo nka SCAB ihuje imiryango ya CCOIB, CLADO na Action AID.. ifite mu nshingano, kongerera ubushobozi ibikorwa by’ubuhinzi burambye, n’ubuvugizi ku ngengo y’imari.

Byagarutsweho mu gikorwa cyatangijwe n’Umuryango nterankunga Action Aid kigamije gusura abagenerwabikorwa bayo bari mu nzego z’ubuhinzi, batangiriye mu murenge wa Muko, mu karere ka Musanze, aho basuye abanyamuryango ba ‘Koperative Twite ku bana bacu’ ikora ubuhinzi ku buso bwa hegitari 3.

Umuyobozi ushinzwe, ishoramari, umurimo n’amakoperative mu murenge wa Muko Nduwimana yagize ati: “Nyuma y’amahugurwa abahinzi bahawe, imyumvire yabo ku birebana no guhuza ubutaka yahindutse ku kugero cya 98%.”

Abagize ‘Koperative Twite ku bana bacu’ bishimira ko hari intambwe bagezeho mu guhuza imbaraga kubera guhuza ubutaka, kubona inyongeramusaruro ku gihe no ku biciro bito kubera ubuvuguzi bwakozwe.

Perezida wa koperative y’abahinzi b’ibigori twite ku bana bacu Kanyamugenge Felicien yabwiye abanyamakuru ko nyuma yo guhabwa amahugurwa biteje imbere mu buryo bufatika.

Ati: “Tutarabona amahugurwa twahingaga mu buryo bw’akajagari, tuvanga imyaka nta gahunda, ugasanga nta n’umusaruro ufatika tubona, ariko ubu twizeye ko muri iki gihembwe, twizeye kuzasarura toni zisaga 7, zizatuma koperative yacu yiteza imbere, ndetse bikagira n’ingaruka nziza ku miryango yacu.”

Perezda wa koperative Kanyamugenge Felicien

Ku birebana n’ikibazo bafite kugeza ubu, Perezida wa koperative, asaba ko inzego bireba, zabafasha kubona ibikorwa remezo nk’imihanda migenderano yatuma bashobora kugeza umusaruro wabo ku masoko kuko, biba ikibazo mu kuwutwara, ndetse bakaba bahendwa n’abamamyi.

Umushinga SCAB wahuguye abo bahinzi, wahawe inkunga n’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi y’Amayero 600, 000, ni umushinga ukorera mu turere 8, ugashyigikira abahinzi mu guteza imbere imishinga y’ubuhinzi mu bikorwa bitandukanye, uwo mushinga w’imyaka 3 biteganyijwe ko uzasoza ibikorwa byawo muri uyu mwaka wa 2019.

Nduwimana Jean Bosco, umuyobozi w’umurimo n’amakoperative mu Murenge wa Muko.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.