Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Musanze: Imirimo yo kubaka Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere izatangira muri Nzeri

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya Apr 12, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buratangaza ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2018, hazatangira imirimo yo kubaka Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’Akarere ka Musanze rujyanye n’igihe, abarokotse Jenoside bakaba bishimiye iyi nkuru.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza ni rumwe mu zitujuje ibyangombwa (Foto Ngaboyabahizi P)

Magingo aya Inzibutso za Jenoside 3 zo mu karere ka Musanze usanga zitajyanye n’igihe, kuko 2 muri zo zitanasakaye, mu gihe urundi narwo usanga rutujuje ibyangombwa byose, ubuyobozi bw’akarere bukaba buvuga ko bikwiye ko hubakwa urwibutso rumwe ruzashyingurwamo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku bihumbi 4.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene, yagize ati “Kuba rwose akarere katagira urwibutso rugendanye n’igihe, aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ishobora no kunyagirwa, iki ni ikibazo twahagurukiye kandi kibonwa na buri wese.

Twarangije rero kwishyura amasambu y’abari baturiye urwibutso rwa Busogo, kugira ngo nyine tuzubake urwibutso rufite ibyangombwa bikenewe harimo ibyumba hafi aho, imirimo ikaba izatangira nyuma y’amezi 4, ni muri Nzeri 2018, ubu haracyakorwa inyigo kugira ngo imirimo ibone gutangira”.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Musanze, Rwasibo Jean Pierre, avuga ko inkuru yo kubaka uru rwibutso ari nziza cyane, kuko n’ubundi abarokotse Jenoside badashimishwa no kubona ababo bashyinguye ahantu hatabahesha icyubahiro.

Yagize ati “Kuba hagiye kubakwa urwibutso rujyanye n’igihe ni ikintu rwose cyaba ari kiza, kuko urabona nk’iyo tugiye kwibuka imvura iratunyagira, ariko kuba rwubakiwe ni ikintu twishimira, mfite ikizere kandi kuko nta n’ubwo twari tuzi ko twagera aya matariki tugeze aho tugeze aha mu iterambere”.

Biteganyijwe ko imibiri izimurirwa mu rwibutso rwa Busogo ari iri mu rwibutso rwa Muhoza ndetse no mu rwa Kinigi, yose hamwe igera ku bihumbi 4.