Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Musanze: Imfungwa n’abagororwa barishimira ko begerejwe serivise zo kwisiramuza

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 22-07-2019 saa 14:37:40
Abagororerwa muri Gereza ya Musanze bashimira Leta y'u Rwanda ikomeje kubegereza serivise z'ubuzima (Foto Ngaboyabahizi P).

Imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Musanze mu Karere ka Musanze, barashimira Leta yabegereje serivise zo kwisiramuza, kuko hari bamwe muri bo bazifuzaga bikabagora kuzibona.

Babitangaje ubwo Minisiteri y’Ubuzima yatangizaga igikorwa cyo gusiramura imfungwa n’abagororwa bifuza iyo serivise, mu gikorwa iyi Minisiteri ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).

Umwe mu bagororwa baganiriye n’Imvaho Nshya yagize ati: “Ngewe ngiye kwisiramuza mfite imyaka 45, ni ikintu cyanteraga ipfunwe cyane ku buryo nk’aha tuba iyo twajyaga koga nihishaga, ikindi ni uko isuku yangoraga cyane ku buryo umwanda wahoraga unzitiye, yemwe nageze n’ubwo numva nabikoresha ntanze amafaranga ntaraza muri gereza, ariko sinari nabigezeho.

Iyo umuntu amaze nk’icyumweru atarakaraba asanga umwanda ari mwinshi, nari nzi ko ku myaka yange ntakwiye kwisiramuza, kuko nari nzi ko ari iby’abasore gusa”.

Uyu mugororwa akomeza avuga ko mbere y’uko basiramurwa bahawe inama, basobanurirwa ko birinda indwara nka Sida ndetse ko bizatuma barinda abagore babo (igihe bazaba basoje ibihano basubiye iwabo) kanseri y’inkondo y’umura.

Aba bagororwa kandi bakomeza bashimira ubuyobozi bw’igihugu bubagezaho serivise z’ubuzima kimwe n’ibindi byangombwa bibafasha kugira ubuzima bwiza.

Undi mugororwa waganiriye n’Imvaho Nshya na we yagize ati: “ Ndashimira Leta yacu kuba ikomeje kutwitaho kandi turi muri Gereza, ndayishimira uburyo ihora itwitaho duhabwa serivise nk’izo hanze, kandi noneho nta n’ikiguzi, rwose uburenganzira bwacu burubahirizwa nta bwo ibi twari dukwiye kubikorerwa ku bwange kuko burya benshi badufata nk’abanyabyaha bakwiye gutabwa ariko Leta ntibikora”.

Umuyobozi wa Gereza ya Musanze CSP Christophe Rudakubana, asaba imfungwa n’abagororwa basiramuwe ko mu gihe bazarangiza ibihano bagomba gukomeza kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko gusiramurwa bitarinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati: “Kuba basiramuwe ni nk’uko undi munyarwanda wese yasiramurwa kuko ni uburenganzira bwabo nk’Abanyarwanda, ariko nanone nta bwo bimuha nanone uburenganzira bwo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko kwisiramuza ntibikuraho ko umuntu yakwandura indwara zo mu mibonano mpuzabitsina”.

Nikokeza Arlette, umukozi ukorera mu ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida muri kigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko ku busabe bw’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, bahisemo kubaha serivise zo kwisiramuza ku buntu.

Yagize ati: “RCS yadusabye ubufasha bwo gutanga serivise yo kwisiramuza kuko n’abagororwa ubwabo barabyifuzaga, usanga ariko nanone hari abakinangira, rero ni uguhozaho, ni ukwigisha dufatanyije n’ibigo nderabuzima n’ibitaro by’uturere, ni ugushirika ubwoba bakumva ko bibafitiye akamaro.”

Iki gikorwa cyo gusiramura n’imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Ruhengeri babishaka kizamara ibyumweru bibiri aho biteganyijwe ko abasaga 600 bazaba bamaze gusiramurwa .

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo mu mwaka wa 2015, yagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 30% bari bamaze kwisiramuza.

Abagororerwa muri Gereza ya Musanze bashimira Leta y’u Rwanda ikomeje kubegereza serivise z’ubuzima (Foto Ngaboyabahizi P).

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.