Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Musanze: Ikigo Nderabuzima cya Musanze cyabaruhuye ingendo ndende

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 29-11-2018 saa 08:27:48
Ikigo nderabuzima cya Musanze cyaruhuye abaturage (Foto Ngaboyabahizi P)

Abaturage bo mu Murenge wa Musanze, cyane abo mu Kagari ka Rwambogo, Akarere ka Musanze, bavuga ko Ikigo Nderabuzima cya Musanze bubakiwe cyatumye baruhuka gukora ingendo ndende.

Abatuye muri uyu murenge bavuga ko mu gihe babaga bagiye ku bitaro bya Ruhengeri bajyanye ababyeyi bagiye kubyara kwa muganga, ababyeyi bashoboraga guhura n’ibibazo kubera ingendo ndende.

Nyuma y’imyaka 3, iki kigo gifunguye amarembo, abaturage bavuga ko nta muntu ukibyukira ku muryango wa mugenzi we ngo amuhekere, cyangwa se amuherekeze kwa muganga.

Dukuzumuremyi Deogratias ni umuturage wo mu Kagari ka Rwambogo aho iki kigo nderabuzima cyubatse, yagize ati: “Uyu murenge wa Musanze ni umwe mu yari ifite ibibazo byo kugera ku ivuriro, iyo tutajyaga ku bitaro bya Ruhengeri twajyaga aho bita muri za Bisate -Kinigi, ubwo na bwo tukagenda amajoro turi mu mujishi, nk’iyo twabaga duhetse umubyeyi hari igihe yabyariraga mu nzira, kubera ko yabaga atahawe ubutabazi bw’ibanze, umubyeyi cyangwa umwana bakagira ibibazo.”

Ikigo nderabuzima cya Musanze cyaruhuye abaturage (Foto Ngaboyabahizi P)

Akomeza avuga ko aho iki kigo nderabuzima gifunguriye amarembo umwana akorora bakamujyanayo akavurwa, dore ko ari muri metero nkeya.

Yagize ati: “Ndashimira Ubuyobozi bw’Igihugu bwafashe gahunda yo gukwirakwiza ibigo nderabuzima mu mirenge yose, nizera ko tuzagera ubwo tugira ibigo nk’ibi no mu midugudu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire, yagize ati: “Gahunda ya Leta ni uko umuturage yegerezwa serivisi zo kwivuza hafi ye, akagera ku ivuriro mu gihe gito, Ikigo Nderabuzima cya Musanze koko iyo urebye usanga cyari gikenewe, kuko abaturage bakubitaga amaguru bajya kwivuza rimwe na rimwe bagahura n’ibibazo.”

Yavuze ko n’ahandi aho abaturage bagikora ingendo ndende bajya kwivuza, abatabasha kugera kuri ibyo bigo nderabuzima hagenda hashyirwaho ‘Postes de Santé’ zibaha ubuvuzi bw’ibanze.

Abaturage rero bakaba basabwa kujya bagana ibi bigo mu gihe bumva ko barwaye, kandi bakitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, ibafasha kutarembera mu ngo, kimwe na gahunda zo kuringaniza urubyaro.

Akarere ka Musanze kagizwe n’imirenge 15, kuri ubu buri murenge ufite ikigo nderabuzima. Iki kigo nderabuzima cya Musanze giha serivisi z’ubuvuzi abaturage basaga ibihumbi 25, kuko abo mu mirenge ihana imbibe n’Umurenge wa Musanze na bo baza kuhivuriza nk’abo muri Kinigi n’ahandi.

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.