Musanze: Ibitaro by’amatungo byagabanyije ubwiyongere bw’imbwa

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 05-03-2019 saa 18:50:42
Serivisi zitangirwa muri New Vision Veternary Hospital zimaze gutanga ishusho nziza (Foto Sezibera A.)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burahamya ko mu gihe gito gishize hashyizweho ibitaro by’Amatungo (New Vision Veterinary Hospital) serivisi bitanga zigira impinduka ku barigana ndetse zigatuma habaho gutanga umuti w’ibibazo bamwe mu borozi bahuraga na byo.

Ibitaro by’amatungo (New Vision Veterinary Hospital) biherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, bikaba byarashinzwe hagamijwe guhangana n’ibibazo aborozi bahura na byo birebana n’indwara z’amatungo.

Veterineri (umuganga w’amatungo) w’Akarere ka Musanze Nsengiyumva Jean Bosco, mu kiganiro kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya, yavuze ko ibyo bitaro bitangirwamo serivisi zitandukanye zirimo gusuzuma, gukingira ndetse no kuvura amatungo anyuranye kandi bigenda bitanga umusaruro mwiza.

Nsengiyumva yagize ati: “Ibitaro by’amatungo byaradufashije cyane mu buryo bwa Laboratwari by’umwihariko ku nka byabashije kurwanya indwara y’ifumbi bishyira imbaraga mu kureba mikorobe ziyitera ibasha kugabanuka mu matungo.”

Uretse gusuzuma no kuvura indwara y’ifumbi, uyu muganga w’amatungo anashimangira ko binatangirwamo serivisi yo gutera inka intanga hagamijwe kuvugurura ubworozi no gufasha aborozi kongera umukamo. Nsengiyumva kandi yemeza neza ko ibyo bitaro byafashije aborozi batandukanye kuvuza inka zabo mu gihe zahuye n’imvune kuko bitanga inyunganirangingo (Platre).

Nk’uko abitangaza, Nsengiyumva avuga ko ibyo bitaro (New Vision Veterinary Hospital) bigira uruhare mu gusuzuma indwara z’amatungo by’umwihariko imbwa, injangwe n’andi matungo magufi ariko n’inka batazibagiwe.

Agira ati: “Ibyo bitaro by’amatungo ikinini byagezeho harimo no kugabanya ubwiyongere bw’imbwa kuko bitangirwamo serivisi zo kuzikona ntizikomeze kororoka cyane. Binafite ikoranabuhanga bitanga ku bafite imbwa mu rugo aho bazishyiraho igikoresho kigaragariza nyirayo aho yaba iherereye (Appareil) igihe bakimuhaye bityo bikamufasha mu gihe yatorotse urugo.”

Nsengiyumva atangaza ko kandi ibi bitaro bifite ubushobozi bwo gukingira indwara hafi ya zose z’amatungo, bigatanga amahugurwa mu ngeri zinyuranye kandi bikagira n’imikoranire n’urwego rwa Polisi y’Igihugu rwifashisha imbwa mu gutegura ibisasu mu bijyanye no kuruha serivisi.

Nubwo ariko hagaragazwa ubufasha ibyo bitaro bitanga, Nsengiyumva agaragaraza ko abatuye mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abazungu ari bo bitabira cyane serivisi zitangirwa muri ibyo bitaro abandi bakiri bake.

Mu gihe Akarere ka Musanze kagaragaza iby’ingenzi ibyo bitaro bimaze kugeraho mu gufasha aborozi babigana n’abaturuka hirya no hino, ku ruhande rw’aborozi bo baracyagaragaza inzitizi mu kubyitabira cyane cyane abari kure yabyo.

Umuyobozi w’impuzamahuriro y’amakoperative y’aborozi b’inka mu Rwanda Gahiga Gashumba, aganira n’Imvaho Nshya, yatangaje ko gushyiraho ibyo bitaro ari igitekerezo kiza, ariko kitabanje kuganirwaho n’aborozi ngo batange ibitekerezo bituma havanwaho imbogimizi zo kubyitabira.

Agira ati: “Twebwe nk’aborozi ntabwo tubona impamvu yo gushyiraho biriya bitaro kuko ntabwo umworozi yavana itungo i Nyagatare kimwe n’ahandi kure mu gihe rirembye, ryavunitse, ngo abone ubushobozi bwo kuripakiza imodoka izarijyana, ayo kurivuza ndetse n’ayo kuzarigarura mu rwuri. Byakabaye byiza iyo batwegereza utuvuriro dutoya mu tugari cyangwa mu midugudu twafasha aborozi mu gihe barwaje amatungo. Gusa twebwe nko mu Karere ka Nyagatare ntibyanadukundira kuko buri koperative iba ifite umuvuzi wayo ari na byo bituma tutarigana cyane.”

Muri rusange, Gashumba avuga ko nta makuru menshi afite kuri ibyo bitaro nk’uhagarariye aborozi mu Rwanda, ariko ahanini yumva ko byitabirwa n’abafite amatungo magufi.

Uwitwa Rekeraho Janvier, umworozi mu Karere ka Muhanga, na we avuga ko bitamworohera kugeza itungo rye muri ibyo bitaro igihe ryafashwe n’indwara, ahubwo yifuza ko byatekerezwaho rikagenda rigaba amashami yabyo no mu tundi turere serivisi zikarushaho kubegera.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo magufi muri “New Vision Veterinary Hospital” Mukamulisa Beatrice, avuga ko kugeza ubu ibitaro byitabirwa n’abavuye impande zose kandi bagenda biyongera ugereranyije uko imyaka igenda ikurikirana kuko uwahageze abisangiza bagenzi be, dore ko isaha yose ubihamagaye byitabira.

Mukamulisa avuga ko batanga serivisi ku bitaro ariko mu gihe umworozi abahamagaye itungo ryarembye bamugeraho akishyura serivisi. Avuga ko hari n’aho bafite ishami mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura ku bijyanye n’amatungo magufi ariko muri rusange inka zikiri nke.

Nk’uko abitangaza, avuga ko bishimira ko ibisubizo bigenda biba byiza kuko uwo bahaye serivisi babanza gufata ibizamini bakamenya indwara itungo rifite bakabona kuriha umuti bihuye ugereranyije n’uko abaveterineri babikoraga mbere.

Mukamulisa ariko avuga ko imyumvire y’aborozi mu kuvuza amatungo ikiri hasi, gusa ibitaro bigahamya ko umworozi ubyiyambaje bimugereza itungo aho bakorera bikazanarigarura mu rwuri ubundi akishyura iyo serivisi.

Ubwo Imvaho Nshya yifuzaga kumva icyo Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kibivugaho mu gusubiza ibyifuzo by’aborozi mu gihe inkuru yakorwaga, Umuyobozi Ushinzwe guteza imbere ubworozi muri icyo kigo Dr. Gafarasi Isidore, kuri terefone ntiyabashije guhita abona umwanya.

Ibitaro by’amatungo biherereye i Musanze bikora iminsi 6 muri 7 igize icyumweru amasaha 24 kuri 24 bikaba bimaze imyaka isaga 2 bishinzwe.

Serivisi zitangirwa muri New Vision Veternary Hospital zimaze gutanga ishusho nziza (Foto Sezibera A.)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.