Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Musanze: Hatashywe ibyumba by’amashuri 48 byubatswe 2018/2019

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 11-07-2019 saa 10:16:58
Ibyumba by'amashuri bishya byubakwa byitezweho kugabanya ubucucike abana bakiga neza

Mu karere ka Musanze baratangaza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020 hamaze gutahwa ibyumba by’amashuri 48 byubatswe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari.

Mu kiganiro Umuyobozi w’ako karere Habyarimana J. Damascene yagiranye n’Imvaho Nshya, avuga ko buri mwaka bakomeza kugenda bubaka ibikorwa remezo bitandukanye by’umwihariko mu burezi bakibanda kubaka ibyumba by’amashuri kugira ngo bisubize ibibazo bihari by’ubwiyongere bw’abana bayigamo.

Yagize ati: “Hari ibyumba by’amashuri bitandukanye hamwe n’ubwiherero bwabyo twubatse ku bufatanye bwa Guverinoma n’Akarere ka Musanze twatashye uyu mwaka, hari ibindi byumba 6 by’amashuri abanza n’ibindi 6 by’amashuri yisumbuye nabyo twatashye. Hari kandi ibindi byumba 5 duherutse gutaha mu murenge wa Gataraga, harimo icyumba cy’umukobwa, ubwiherero 6 hamwe n’ibigega by’amazi 2 byubatswe ku nkunga y’umuryango nyarwanda uba mu Budage n’ibindi. Muri rusange uyu mwaka tumaze gutaha ibyumba 48 byose kandi turakomeje”.

Nk’uko Habyarimana abisobanura gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri iri gushyirwamo imbaraga igamije gukemura ikibazo kigaragara cy’ubucucike bw’abana mu mashuri.

Atangaza ko ubwiyongere bw’abanyeshuri mu mashuri ahanini bukomoka ku mpamvu z’uko hashyizweho politiki y’uburezi kuri bose, hari ukuba abana bari kugarurwa mu mashuri, kuba umujyi wa Musanze uri kwitabirwa guturwa cyane kandi ugaturwa n’abakiri batoya.

Habyarimana akomeza asobanura ko hari na gahunda y’uko abana biga mu kiciro cya kabiri cy’amashuri abanza bagiye kujya biga umunsi wose ntagusimburana ngo usange bamwe bariga igice cy’umunsi no kuba ibyumba by’amashuri byari bisanzwe bimwe bimaze gusaza, ibindi bitujuje ibipimo bya ngombwa, bityo akaba ari cyo gihe cyo kuvugurura.

Atangaza ko ibikorwa byo kubaka amashuri bidakorwa n’akarere ka Musanze gusa kuko babifatanyamo n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Uretse ibyerekeranye n’amashuri, Meya avuga ko hari n’ibindi bigendana no kuteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo kubaka imihanda ya kaburimbo muri uwo mujyi kuko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 biteguye ukora ibirometero 6 byiyongera ku bindi bingana na 14 byari byakozwe mu mwaka ushize wa 2018/2019.

Muri 2019/2020 hanateganywa kubaka agakiriro, ibagiro rya kijyambere, inyubako z’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze hamwe n’icyanya k’inganda.

Ubuyobozi bw’akarere bushimangira ko kuba ibyo bikorwaremezo byibandwaho biganisha mu gushimangira ko umujyi wa Musanze nk’uwa kabiri mu igomba kunganira Kigali ujya ku rwego rwo gutanga ibisubizo ku bibazo by’abawutura bava ahandi.

Ibyumba by’amashuri bishya byubakwa byitezweho kugabanya ubucucike abana bakiga neza

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.