Musanze: Harizihizwa umunsi w’umugore bishimira ko bikuye mu bukene

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 08-03-2019 saa 10:58:45
Umuhire avuga ko kuba umugore yarahawe ijambo byatumye yikura mu bibazo by'ubukene (Foto Ngaboyabahizi P)

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Musanze bavuga ko umunsi mukuru mpuzamahanga w’umugore uba buri mwaka tariki ya 8 Werurwe, uw’uyu mwaka usanze barikuye mu bukene bakiteza imbere.

Iri terambere, abagore bavuga ko barikesha ubuyobozi bwiza bwahaye agaciro umugore, bigatuma abagore batinyuka imirimo bakekaga ko yahariwe abagabo.

Umuhire Catherine wo mu murenge wa Muhoza avuga ko yihangiye umurimo umuhesha amafaranga, ibi bituma adasabiriza uwo abonye wese, kuko nta murimo umugore yakora umugabo atakora.

Umuhire yagize ati: “Mu gihe twizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umugore, nakubwira ko abagore bo muri Musanze, kuba dufite ubuyobozi bwiza ari kimwe mu byatuzamuye kuko twahawe umwanya wo gukora. Kuba rero ku Isi umugore ahabwa agaciro by’akarusho mu Rwanda tukaba twisanzuye ni kimwe mu bituma tuwizihiza twishimye kuko twiteje imbere”.

Avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri, akabura imirimo, byatumaga ahora asaba basaza be amavuta yo kwisiga, ndetse n’umwambaro, ahitamo kujya mu igaraje agiye kwiga kwihangira umurimo. Amaze kubona ko uburyo ibyuma by’imodoka bita bandeferi bitaboneka i Musanze; kandi bihenda yahisemo kujya abikora yifashishije ibindi byuma bishaje, nyuma y’uko agiye kwigira uriya mwuga mu gihugu cya Uganda.

Yagize ati: “Kwitinyuka k’umugore ni kimwe mu bituma adasuzugurwa na buri wese ndetse n’amahoro akaza. Niyemeje kujya muri Uganda kwiga gucura amabandeferi, nkoresheje udufaranga duke nagiye nkorera mu magaraji atandukanye, mara amezi 6 mu gihugu cy’abandi kandi nabigezeho, nta cyo umugabo ashoboye umugore atakora”.

Umuhire yongeraho ko kuri ubu na we atanga imirimo, kuri bagenzi be, ndetse na bo babyishimira.

Yagize ati: “Kuri ubu nkuramo amafaranga antunze n’umuryango wange ku buryo ninjiza amafaranga agera ku bihumbi 150 ku kwezi, nkagira n’abakozi 7 bahoraho, ubu rero nsaba bagenzi bange b’abagore gukomeza kugendera kuri gahunda nziza ya Leta yo guteza imbere umugore, kuko rwose umugore na we arashoboye kuko yubaka umuryango, kandi bikazamura umuryango”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire, ahamya ko kuri ubu umugore wo mu karere ka Musanze, Umunsi mpuzamahanga w’umugore mu mwaka wa 2019, usanze umugore wo muri aka karere amaze kwiteza imbere.

Yagize ati: “Uretse no kuba hari umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ku isi, twe mu Rwanda buri munsi kubera imiyoborere myiza, umugore agira agashya, kuko ahora yitabwaho.

Umugore kuri ubu arayobora mu nzego zinyuranye za Leta n’ahandi, ubundi bafashwa kwihangira imirimo no kubona inguzanyo kandi bakazishyura neza, kuba rero muri Musanze abagore baratinyutse bagakora ibi byatanze ituze mu miryango kuko bose baruzuzanya nk’abashakanye, ndashimira rero abo bose biteza imbere batavuze ngo akazi karabuze”.

Uyu muyobozi na we asaba abagore bo muri Musanze guhanga umurimo bahereye ku byo babona hafi yabo, haba mu buhinzi n’ubukorikori bya kinyamwuga.

Abagore bo muri Musanze kuri ubu bibumbiye mu matsinda n’amakoperative asaga ibihumbi bibiri, abandi bihangiye umurimo ubunjiriza amafaranga, haba mu buhinzi, ubworozi n’ubukorikori.

Umuhire avuga ko kuba umugore yarahawe ijambo byatumye yikura mu bibazo by’ubukene (Foto Ngaboyabahizi P)

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.