Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

Musanze: Hagiye kubakwa ikigo kizigisha kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 14-02-2019 saa 09:24:54
Umuyobozi ushinzwe ishami ry'ubukerarugendo muri RDB Akariza Belise (uwa 1 iburyo), Guverineri Gatabazi (uwa 3 ibumoso) bari kumwe n'abagiye kubaka iki kigo (Foto Ngaboyabahizi P)

Mu karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi hatangijwe umushinga wo kubaka ikigo cy’ubushakashatsi ku bufatanye n’ikigega cya Dian Fossey uzwi ku izina rya Nyiramacibiri.

Icyo kigo kitwa Ellen Degeners Campus kizigisha ibijyanye no kubungabunga ibidukikije ndetse n’ubushakashatsi bunyuranye ku mibereho y’ingagi.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Belise Akariza, atangaza ko muri Afurika ari ho honyine hari ikigo nk’iki maze asaba Abanyarwanda kugiha agaciro, kuko kizabagirira akamaro ndetse n’abanyamahanga bazahagirira inyungu.

Yagize ati: “Iki kigo kizajya cyakira Abanyarwanda n’abanyamahanga baje mu bushakashatsi cyane cyane ku ngagi , ndetse bareba no ku mibereho y’abaturage bo muri kano gace k’ibirunga.

Iki kigo kizigisha Abanyarwanda uko babungabunga ibidukikije, kizatanga imirimo inyuranye kandi hano, kizagira akamaro ku banyamahanga n’Abanyarwanda kandi kizatanga isura nziza ku gihugu cyacu mu kubungabunga ibidukikije.

Kuri ubu ibihugu byinshi byakira abakerarugendo benshi ariko ugasanga bibagiraho ingaruka kuri ubu rero twebwe turi mu nzira yo gukora ibintu bigiye ku murongo aho ubushakashatsi buzajya bugaragaza ubuzima bw’ibidukikije muri za pariki zacu, uyu mushinga uzatwara miriyoni 4 z’amadorari, ni igikorwa kiza ku Banyarwanda bazabonamo imirimo”.

Iki kigo kikaba kizatanga akazi ku bakozi 1500, aho kizagenerwa ingengo y’imari ingana na miriyoni 4 z’amadorari y’Abanyamerika.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo muri RDB Akariza Belise (uwa 1 iburyo), Guverineri Gatabazi (uwa 3 ibumoso) bari kumwe n’abagiye kubaka iki kigo (Foto Ngaboyabahizi P)

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney ashimira abatekereje kubaka iki kigo, asaba abaturage baturiye iki kigo kuzabyaza umusaruro ibyiza begerezwa.

Yagize ati: “Ndashimira rwose abo bose batekereje ko hano hakwiye ikigo cy’ubushakashatsi ndetse na kaminuza ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije navuga nka Dian Fossey Gorilla Fund, Tara Stoinsky na Ellen Fund, aba bose ni abantu rwose baha agaciro ibidukikije”.

Yongeyeho ati: “Nk’ubuyobozi bw’intara tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tubashyigikire, abaturage namwe nimubyaze umusaruro iki kigo mukoramo imirimo amafaranga mukuyemo muyashore mu mishinga, abashoramari bandi namwe nimwubake hano amacumbi n’amahoteri, abahinzi muhinge ibihingwa binyuranye mu bwinshi no mu bwiza kugira ngo abazaba bari muri iki kigo batazicwa n’inzara, kandi mwirinde ko hazagira uwangiza ibi bikorwa ngo abisenye mureba”.

Makuza Eliab ni uwo mu murenge wa Kinigi, avuga ko agiye gushora imari mu kubaka amacumbi ndetse akore n’ibindi bikorwa.

Yagize ati: “Kuba hano hakunze kugenda abakerarugendo, ni kimwe mu bituma hano twiteza imbere kuko baraza bagasiga amadovize. Ubu rero noneho ubwo ikigo cy’ubushakashatsi kigiye kuza hano ni bimwe mu bizatuma haboneka abantu benshi bakenera amacumbi.

Ikindi kandi tuzahabona imirimo mu gihe cyo kubaka ndetse na nyuma y’uko iki kigo cyuzura hari abana bacu bazakomeza kuhakora abandi bazahigira, ibi rero ni iterambere kuko n’ubutaka bwacu ubu bwongerewe agaciro”.

Iki kigo kizuzura mu mwaka wa 2021 ku buryo muri Nzeri uwo mwaka mu gihe cyo kwita izina abana b’ingagi kizatahwa ku mugaragaro.

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.