Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Musanze: Biteje imbere babikesha ubuhinzi bw’inyanya

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 23-04-2019 saa 18:13:28
Abahinzi bishimira iterambere ubuhinzi bw'inyanya bubazanira ( Ifoto Ngaboyabahazi P)

Abahinzi b’inyanya bo mu Karere ka Musanze bavuga ko ubuhinzi bw’inyanya bwabahinduriye imibereho, bamwe bubakamo inzu nziza zo mu mugi, bakanagura amasambu, abana babo bakiga amashuri bifuza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwo burasaba guhinga inyanya bagamije kwiteza imbere kandi bakabikora kinyamwuga.

Nayituriki Aimable ni ni umugabo ufite imyaka 41, uvuga ko yiteje imbere kubera guhinga inyanya kinyamwuga. Yagize ati: “Nize amashuri 3 yisumbuye, nza kubura uburyo bwo kuyakomeza kuko ababyeyi bange bahise bitaba Imana icyo gihe nagiye hose mu migi inyuranye nshakisha akazi rwose ndakabura, mpita mfata ikemezo cyo guhinga inyanya nkurikije ko zerera igihe gito kandi zikazana amafaranga atubutse”.

Avuga ko yatangiriye ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 kuko yari afite umurima. Ati: “Natangiye ubuhinzi bw’inyanya ku nshuro ya mbere nakuyemo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, nsanga iki ari igihingwa cyazamura umuntu vuba, nahisemo kujya njya kugura ibisinde mu baturanyi ku buryo nabigize umwuga; nta bwo nshobora kubura agera ku bihumbi 400 ku gihembwe byagenze neza”.

Uyu mugabo akomeza avuga ko mu gihe k’imyaka 13 ahinga inyanya yakuyemo inkwano y’umugore bashakanye, yubakamo inzu itari munsi ya miriyoni 6, kandi ubu abana be biga neza mu mashuri meza, abikesha ubuhinzi bw’inyanya, akaba asaba abahinzi kujya bahinga ibihingwa byerera igihe gito ngo kuko aribyo bitanga umusaruro vuba n’amafaranga menshi.

Yongeraho ko inyanya kuri ubu bafite isoko rihagije.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene, na we ashimangira ko ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ari bimwe mu bizamura uwabishoyemo imari.

Yagize ati: “Burya iyo umuhinzi abishyizeho umwete adakorera buke ndamuke, bumuteza imbere, nkaba nge nshishikariza abahinzi rwose guhinga ya myaka udategereza mu murima ngo uruhe, mu gihe turi mu muvuduko w’iterambere, imboga n’imbuto bizamura umuntu vuba kuko nyuma y’amezi 3 aba atangiye gusarura. Ni ngombwa rero ko abahinga inyanya koko nk’uko bigaragara zizamura umuhinzi vuba ko azihinga atari ugushaka gusa izo guteka iwe, ahubwo izo gukuramo n’amafaranga amuteza imbere”.

Uretse ibyo, asaba abahinzi kwibuka gukurikiza amabwiriza agenga ubuhinzi bw’inyanya, kuzitera kijyambere kimwe no kuzitera umuti wica udukoko n’utuma imvura itazizahaza”.

Uyu muyobozi yizeza abahinzi b’inyanya muri Musanze ubufatanye mu gihe bahuye n’ibibazo mu mihingire yazo, ngo aho abagoronome bahora biteguye kubumva.

Kuri ubu muri Musanze Umurenge wa Musanze, Busogo, Gataraga kimwe na Nkotsi ni imwe mu iza ku isonga mu kweza inyanya nyinshi, abaturage bakaba basabwa kuzihinga ku bwinshi no mu bwiza, kugira ngo zige zibona isoko byihuse, kandi bagemurire n’inganda zizitunganya.

Abahinzi bishimira iterambere ubuhinzi bw’inyanya bubazanira ( Ifoto Ngaboyabahazi P)

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

One Comment on “Musanze: Biteje imbere babikesha ubuhinzi bw’inyanya”

  1. Ubuhinzi bwinyanya nibwiza cyane kd ndabukunda nanjye rwose, ushaka inote azihinge kd buri wese wifuza guhinga ajye anabaza ababimenyereye bamuhe experience.

    Murakoze!!!

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.