Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Musanze: Barishimira ko umusaruro w’ubukerarugendo ugiye kubafasha kubona amashanyarazi

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya Jun 7, 2018

Abaturage  bo mu kagari ka Mugari,  Umurenge wa Shingiro mu karere ka Musanze, barishimira ko basigaye bagerwaho n’umusaruro uva mu bukerarugendo nk’abaturiye Pariki y’Ibirunga. Barabivuga mu gihe bari mu myiteguro yo kwegerezwa amashanyarazi, mu mushinga uzatwara amafaranga miliyoni 14 yatanzwe n’urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB.

Abaturage bo muri Mugari bashimira RDB igiye kubafasha kubona umuriro w’amashanyarazi (Foto Ngaboyabahizi P)

Aba baturage bavuga ko aya mafaranga agiye kwifashishwa mu kubegereza amashanyarazi akomoka ku bikorwa by’ubukerarugendo, bakaba bahamya ko ibi bibaha imbaraga n’umuhate wo kurushaho kubungabunga ibikorwa by’ubukerarugendo.

Bihibindi Jean d’Amour, umuturage wo muri uyu murenge wa Shingiro yagize ati: “Twishimiye ko umwaka ushize RDB yaduhaye inkunga ikomoka ku musaruro wo muri Parike y’Ibirunga azanwa n’abakerarugendo, ni mu rwego rwo kugira ngo natwe twumve ku byiza by’igihugu cyacu, akagari kacu kuri ubu kagiye kuva mu icuraburindi, kuko ubu n’inyigo irimo gukorwa, uyu muriro tugiye kubona rero uzatuma twikura mu bukene.

Tuzongera amasaha yo gukora kuko nk’ubu amaduka yafungaga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ariko nitubona umuriro w’amashanyarazi tuzakora kugeza bukeye, tuzubaka za salo zitunganya imisatsi, turuhuke n’imvune yo kujya gukoresha ibikoresho  nk’inzugi muri santere y’ubucuruzi ya Byangabo, turishimye rwose kuko aka kagari kacu ni ko katari gafite umuriro”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro Muremangingo Jerome, avuga ko iyi nkunga RDB yabahaye izazamura imibereho n’iterambere rusange ry’abaturage.

Yagize ati “Ni byo koko RDB yatanze inkunga  ya miliyoni zigera kuri 14 binyuze muri gahunda yayo yo gusangira umusaruro ukomoka ku bukerarugendo, akazifashishwa mu kugeza umuriro w’amashanyarazi muri aka kagari, ibi ni ibintu bizatuma koko umuturage agera ku iterambere kuko aho amashanyarazi yageze rwose haba hageze ubuzima.

Ubu rero hakaba hari gukorwa inyigo ku buryo mu minsi mike rwose insinga zizaba zimaze kugera mu kirere cy’aka kagari, ndabasaba ko mu gihe aya mashanyarazi yabagezeho babyaza umusaruro ariya mahirwe azaba abaziye, kandi bagakomeza kurinda ibikorwaremezo bagenda bagezwaho dore ko hari ababona amashanyarazi bagatangira gutwara insinga zayo” .

Kugeza ubu mu murenge wa Shingiro Akagari ka Mugari ni ko kari kataragezwamo amashanyarazi mu murenge wose, kuko utundi tugari twose uko ari tune tumaze igihe kinini tuvuye mu icuraburindi.