Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Musanze: Barishimira ko imihanda myiza irimo guhindura isura y’Umujyi wa Musanze

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya 25-01-2018 saa 08:13:18
Umujyi wa Musanze usigaye ufite imihanda ikoze neza (Foto Ngaboyabahizi P)

Abaturage batuye n’abagenda mu mujyi wa Musanze, barishimira ko imihanda yo muri uwo mugi irimo gukorwa neza, ku buryo isura y’uyu mugi irushaho kuba nziza uko iminsi ihita.

Umujyi wa Musanze usigaye ufite imihanda ikoze neza (Foto Ngaboyabahizi P)

Umujyi wa Musanze kimwe n’indi yashyizwe mu rwego rw’iyungirije Umujyi wa Kigali, ikomeje kongerwamo ibikorwaremezo bituma irushaho kuba myiza no kugira umutekano uhamye, abaturage bo muri Musanze bo bakavuga ko binafasha iterambere kwihuta.

Maniriho Robert wo mu murenge wa Muhoza, yagize ati “Imihanda muri uyu mujyi wa Musanze uko bwije nuko bukeye usanga yubakwa ikarushaho kuba myiza, nkange aho ntuye muri Susa, nari nzi ko nta munsi n’umwe umuhanda uzahagera ariko kuri ubu imihanda y’amapave irahubatswe.

Iyindi nko muri za Byimana kuri ubu bari gushyiramo za kaburimbo, ikintu cyanshimishije noneho ni uko numvise ubwo Guverineri yadusuraga yatubwiye ko ngo uyu mugi wacu ugomba kuba uwa kabiri kuri Kigali, kandi mbona bizashoboka.”

Yakomeje agira ati:“Imihanda iri kubakwa muri uyu mujyi wa Musanze, yongereye ubuhahirane kuko kwambuka imigezi ya Rwebeya na Muhe byari ibibazo, ubu bari gushyiraho ibiraro, ndetse n’amatara ku mihanda yubakwa, ubu ubona ko hari amatara ku buryo umuntu agenda nijoro yizeye umutekano we nta kibazo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin, avuga ko imihanda myinshi ari iyo bemerewe na Perezida wa Repubulika, ngo kuri ubu rero ibilometero yemeye bikaba birimo gushyirwa mu bikorwa ngo birangire mu gihe gito umugi ukomeze ube uwa kabiri ku mujyi wa Kigali nk’uko babyifuza.

Yagize ati “Twifuza ko Umujyi wa Musanze uza ku mwanya wa kabiri kuri Kigali, kuri ubu turimo kuvugurura inyubako, aho turi kubaka iz’ubucuruzi, amahoteli, amacumbi ajyanye n’igihe, turi guhanga imihanda, tugasana indi yo muri uyu mugi ndetse tukubaka n’ibiraro, mu rwego rwo koroshya imigenderanire n’ubuhahirane.

Muri Musanze hamaze kubakwa ibilometero by’imihanda bigera ku 10500 ubu rero hasigaye ibigera kuri 4500, na byo twizera ko bizarangira muri Gicurasi uyu mwaka wa 2018. Ibintu twishimira cyane”.

Uyu  muyobozi akomeza asaba abaturage gukomeza gufata neza iriya mihanda bubakirwa, ngo kuko uko bucya n’uko bwira igenda yiyongera, agasaba rero abanyamusanze gufata amazi kugira ngo ataza gusenya imihanda, ndetse ngo na bamwe biba ibikoresho byo ku mihanda bakamaganwa.

 

 

Umwanditsi:

NGABOYABAHIZI PROTAIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.