Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Musanze: Bagiye bahingira amafaranga kugira ngo korali ikomere

Yanditswe na admin

Ku ya 13-11-2017 saa 11:01:19
Korali Ingabire yatangiye ivuza ifuni n'ingoma z'uruhu none ubu ifite ibikoresho bigezweho (Foto Ngaboyabahizi Protais).

Korali Ingabire yo muri ADEPR Muhoza mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, bamwe mu baririmbyi bayishinze bavuga ko mu 1979 batangiye bigoranye na bwo  ari 4 ngo none ubu  imaze kugira abaririmbyi 128.

Nyirambabaza Venantie  yavuze ko yatangiranye n’iyo korali mu 1979 ahamya ko batangije iyo korali ari abantu bane ngo kandi bakora imirimo inyuranye irimo guhingira amafaranga kugira ngo korali ibashe gutera imbere.

Korali Ingabire yatangiye ivuza ifuni n’ingoma z’uruhu none ubu ifite ibikoresho bigezweho (Foto Ngaboyabahizi Protais).

Yagize ati “Ndi mu bantu  batangije iyi korali. Dutangira ntitwari turenze abantu bane. Twajyaga kandi dukora ibiraka kugira ngo tugure  amakayi n’ibindi twabaga dukeneye muri korali».

Kugira ngo babashe kubona ibyuma byo gucurangisha, Nyirambabazi  yashingiye ku guhingira abantu no gukora indi mirimo ari byo byatumye babigeraho.

N’ubwo baciye muri ibyo bihe, Nyirambabazi yavuze ko ubu ibyuma  bya muzika  bigezweho  babibonye bakaba babishimira Imana ngo kandi yishimira ko batangiye ari bane ubu bakaba ari 128.

Uwitwa Mudaheranwa  Mathew  winjiye muri iyi korali mu myaka ya 1982  yavuze ko yayinjiyemo afite imyaka 10 ngo ariko icyo gihe kuko nta bicurangisho bya muzika bagiraga  bafataga  umusumari bakajya bawukubita  ku gafuni bakanavuza ingoma.

Ibyo bifashishaga kandi ngo babikoreshaga no mu rusengero kuko  ari bwo bushobozi bari bafite.

Manirafasha Jean d’Amour, Umuyobozi w’iyi  korali yavuze ko Alubumu yabo bamuritse ku ya 12 Ugushyingo 2017 ari iya 5 ngo kandi  igizwe n’indirimbo 12.

Bamurika iyo Alubumu bashyigikiwe n’abaririmbyi batandukanye barimo abo muri Repebulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’andi makorali.

Kuva iyo korali yatangira, Manirafasha yavuze ko bamaze  kugira indirimbo zirenga  400 zikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Abagize iyo karali ni  abagore 80 n’abagabo 48. Mu 1993 ni bwo iyo korali yahawe izina rya “Ingabire” ngo ubundi nta zina yari ifite.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.