Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Musanze: Abashimutaga inyamaswa bakabireka bakibumbira mu makoperative biteje imbere

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 24-11-2021 saa 21:11:25

Abaturage bahoze bashimuta inyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’ababakomokaho baretse kuzishimuta, bibumbira mu makoperative aho bakora ibiranga umuco nyarwanda ku buryo abahasura bishyura amafaranga bakanagura bimwe mu bikorwa by’ubukorikori bihakorerwa bikabafasha kwiteza imbere.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, ahakorera ikigo cy’Amahugurwa cy’abahoze ari ba rushimusi ndetse n’abakomoka muri iyo miryango babitangarije Umuryango w’abanyamakuru bakora ku bidukikije (REJ: Rwanda Environment Journalists).

Murekatete Floride ufite imyaka 30 utuye mu Murenge wa Musanze, Akagali ka Garuka mu Mudugudu wa Gacinyiro.

Yagize ati: “Mu myaka 9 niteje imbere. Ndi umugore ndubatse mfite abana babiri ndabarihira ntabwo umwana wanjye bamwirukana ngo nabuze ayo mwishyurira ku ishuri.  Muri ya mafaranga ava mu bukerarugendo (revenue sharing) naguze inka iramfasha mbona ifumbire ntarushye.”

Abakozi bakora muri icyo kigo ni bamwe mu bakomoka mu miryango yahoze ishimuta inyamaswa muri Pariki y’Ibirunga, bavuga kuri ubu batakibikora ahubwo babungabunga iyo Pariki.

Mukandayisenga Dorocelle w’imyaka 35 yavuze ko we atakoze ubushimusi ariko ko ababyeyi be bo bari ba rushimusi.

Ati: Twe turi abana babo, baje bashakisha babaza abana ba runaka ngo bari he? Bati umwana wa runaka wahoze ari umuhigi, ari rushimusi tukaza mazemo imyaka 10. Nkorera amafaranga naguze ikibanza ndimo kubaka inzu kandi n’umwana wanjye arimo kwiga.”

Barora Léonidas na we ni umwe mu bari abashimusi, uvuga ko yatangiye guhiga muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu 1963 akageza mu 1994, ariko ko nyuma yaje kubireka Leta ikabashishikariza kwibumbira mu makoperatie none ubu bakaba bahembwa.

Ati “Leta yaje kutubumbira mu makoperative, ubu turahembwa ku kwezi  kimwe n’abandi bakozi bose bahemberwa ukwezi.”

Uyu ni Barora Léonidas wivugira ko yari inkorokoro mu gutega ariko yabihagaritse kandi akaba abona inyungu mu kubungabunga Pariki (Foto Nyiraneza J.)

Uwineza Jeannette umaze imyaka 4 muri icyo kigo yavuze ko amafaranga abona amufasha kurihira ishuri barumuna be.

Yagize ati: “Ntaraza ahangaha barumuna banjye ntibajyaga ku ishuri uko bikwiye. Bitewe n’ubushobozi byamfashije kuzamura barumuna banjye. Iyo nahembwe menya ngo turahaha iki cyo kurya asigaye afashe barumuna banjye ku ishuri.

Abakora muri icyo kigo bahamya ko byabahinduriye ubuzima bakiteza imbere (Foto Nyiraneza J.)

Umuyobozi w’Ikigo cy’amahugurwa cy’abahoze ari ba rushimusi Hagumimana Jean Bosco yasobanuye ko ba rushimusi bajyaga binjira mu ishyamba, muri Pariki bategamo inyamaswa zirimo ifumberi ndetse bakangiza n’urusobe rw’ibinyabuzima yavuze ko ubu  kuri ubu ari abo bari barushimusi ndetse n’abakomoka muri iyo miryango ahubwo ari bo basigaye babungabunga Pariki.

Yagize ati: “Abari ba rushimusi kuri ubu ni bo uyu munsi babungabunga ibidukikije ntibakijya muri Pariki y’Ibirunga, hano mu kigo bakora ibihangano by’ubukorikori byinshi bitandukanye birimo inkoni, ibiseke n’ibindi bakabigurisha bakabona amafaranga. Hari abantu baza hano gusura ikigo hari amafaranga bishyura tukayashyira kuri konti ukwezi kwashira bagahembwa. Ntabwo bakijya mu ishyamba ahubwo ayo mafaranga babona barayafata bakajya kugura inyama ku isoko, bakishyurira abana babo amashuri.”

Ku bijyanye n’inyungu bakura mu kugira uruhare mu kubungabunga Pariki kandi bagezwaho ibikorwa by’ibanze nkenerwa nk’amashuri, amavuriro, amazi bigakorwa mu 10% by’amafaranga aba yinjijwe n’ubukerarugendo.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.