Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Musanze: Abasenyerwaga n’amazi ava mu Birunga bariruhutsa

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 21-01-2019 saa 16:50:06
Ruhurura ya Rwebeya yaje ari igisubizo ku baturiye Umujyi wa Musanze ( Ifoto Rose M)

Abaturage bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze baturiye ruhurura ya Rwebeya barishimira iyubakwa ry’iyi ruhurura yamanuraga imivu y’amazi y’imvura ava mu Birunga akabasenyera.

Iyi ruhurura ifite uburebure bwa metero 922 iherereye mu Kagari ka Ruhengeri, usibye gusenya amazu yangizaga n’indi mitungo y’abaturage.

Mukashyaka Agnes, avuga ko nyuma yo kubaka iyi ruhurura inzu ye izahita yiyongera agaciro.

Yagize ati “Amazi y’imvura ituruka mu misozi yari itubangamiye cyane, ikadusenyera ariko ubu inzu zacu zigiye kwiyongera agaciro. Hari hasigaye nka metero ebyiri kugira ngo igere ku rupangu rwange, hari n’abo yagiye isenyera bakimuka, kandi twubaka twari twarasize metero zigera kuri eshatu ariko byageze aho isatira urupangu rwange.”

Habimana Emmanuel utuye mu Murenge wa Muhoza, avuga ko iyubakwa ry’iyi ruhurura rije ari igisubizo. Ati “Turashimira Leta kubaka iyi ruhurura, ni inyungu yacu ikomeye umuntu atabasha kurondora.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko babitewemo inkunga na Banki y’Isi hafashwe ikemezo cyo kubaka iyi ruhurura mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’amazi y’imvura aturuka mu birunga akangiza ibikorwa remezo bitandukanye muri uyu mugi w’ikitegerezo watoranyijwe mu kunganira Umujyi wa Kigali birimo umutungo w’abaturage.

Ndabereye Augustin, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagize ati “Ayo mazi ni amazi ashobora kuza igihe imvura iba irimo igwa kimwe nuko ashobora kuza nta mvura irimo kugwa ariko twagize amahirwe tubona inkunga yadufashije kubaka ruhurura ya metero 922.”

Nk’uko akomeza abivuga ariko, iyi ruhurura igabanyije ikibazo cy’ahantu hamwe na hamwe mu Mujyi wa Musanze ariko ngo ntirangije ikibazo cy’amazi aturuka mu birunga.

Muri Nzeri, umwaka wa 2017 ni bwo ruhurura ya Rwebeya yatangiye kubakwa, imirimo yagiye idindira bitewe n’ikibazo cy’amazi ava mu birunga yakomeje kuyangiza.

Ruhurura ya Rwebeya yaje ari igisubizo ku baturiye Umujyi wa Musanze ( Ifoto Rose M)

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.