Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Musanze: Abanyarwanda baba mu Budage bubatse ibyumba by’amashuri bitanu

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 11-07-2019 saa 13:53:41
Amashuri yubatswe azafasha abana kwiga batekanye (Foto Ngaboyabahizi P)

Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’u Budage barishimira ko babashije kwesa umuhigo bari bahize wo kubaka ibyumba by’amashuri 5 n’icyumba cy’umukobwa byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 120, ku rwunge rw’amashuri rwa Rwinzovu mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze.

Ni igikorwa ubuyobozi bw’aka karere bwashimye cyane, kuko ibi byumba byari bikenewe cyane kandi nta bushobozi bw’ako kanya bwari buhari bwo kubyubaka.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire, ubwo yatahaga ku mugaragaro ibi byumba by’amashuri, yavuze ko bishimishije kuba abanyarwanda bari hanze y’u Rwanda bazirikana abaturage mu iterambere.

Yagize ati: “Twishimiye umusanzu ugenda utangwa n’abanyarwanda bari mu mahanga, ariko nanone by’umwihariko twashimira Perezida wacu Kagame wahisemo kujya ashishikariza abo bose b’abanyarwanda bari hanze kujya bazirikana abanyarwanda bene wabo.

Aha rero hari abagiyeyo bagiye kwiga, n’abagiyeyo mu kazi ndetse n’ubushabitsi, ibi ni byo dushaka ko bakomeza gukusanya imisanzu yubaka u Rwanda aho gukusanya ayo kugura intwaro zo gusenya u Rwanda, aba bubatse ibi byumba uyu ni umusanzu baba batanze turabashima”.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rwinzovu, Kayumba Jotham, we yatangaje ko kuba babonye ibyumba bitanu ndetse n’icumba cy’umukobwa, ari kimwe mu bije gukomeza gusigasira umutekano w’abana n’abarezi kuri iri shuri.

Yagize ati: “Iki ni igisubizo k’imiyoborere myiza, iri shuri ryagiyeho mu myaka za 1960 ryubakishije amabuye n’amategura, yari ashaje cyane, kuba rero tubonye ibi byumba bigiye gutuma dukomeza gutanga amasomo mu mutekano.

Kuko iyo imvura yajyaga kugwa twabwiraga abana n’abarimu bagataha kugira ngo amashuri atabagwira, ariko ubu rwose ni ibintu byiza, kuko hari n’abana bavaga mu ishuri, abandi bakajya ku ibindi bigo batinya ko umunsi umwe aya mashuri yabagwaho”.

Ukuriye umuryango w’abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Budage Providence Tuyisabe, yavuze ko nta mpamvu y’uko umunyarwanda yajya mu mahanga ngo yibagirwe igihugu ke, ahubwo akomeza kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

Yagize ati: “Aya mashuri bamwe muri twe twayigiyemo ari ibinonko n’amabuye agerekeranye, nk’abanyarwanda rero twasanze ashaje, dukusanya umusanzu wacu tugera kuri miliyoni 120 ku banyarwanda bari mu Budage basaga 1500, tubashije kubaka ibyumba bitanu.

Nta mpamvu rero yo kugenda ngo tuge gukorera imahanga, kwiga ngo twigumireyo, twubake amazu meza iyo, kandi bene wacu hari bamwe bashobora kuba bigira munsi y’igiti, abandi batagira amavuriro, ni yo mpamvu tugenda dukora ibikorwa binyuranye mu ntara zose z’u Rwanda”.

Tuyisabe akomeza avuga ko bazakomeza kubaka n’ibindi byumba mu gihugu hose uko ubushobozi buzajya bubibemerera, kandi aho bubaka ibyumba by’amashuri bakagenda banashyiraho icyumba cy’abakobwa ndetse n’ubwiherero.

Urwunge rw’amashuri rwa Rwinzovu kuri ubu rufite abanyeshuri basaga 1800, kuba rero bubakiwe ibindi byumba ubu ngo umubare w’abanyeshuri ugiye kwiyongera.

Amashuri yubatswe azafasha abana kwiga batekanye (Foto Ngaboyabahizi P)

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.