Musanze: Abahinzi b’ingano babuze isoko ry’umusaruro wabo bahumurijwe

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 09-01-2019 saa 14:00:31
Amwe mu mazu y'uruganda SOTIRU yatangiye gusaza kubera kubura ingano zo gutunganya (foto Ngaboyabahizi Protais)

Abahinzi b’ingano bo mu Karere ka Musanze bavuga ko bahangayikishijwe no kubura aho bagurisha umusaruro wabo.

Uruganda rwatunganyaga umusaruro w’ingano muri aka karere rwa SOTIRU rumaze imyaka igera kuri 12 rudakora.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko iki kibazo bugiye kukivugutira umuti bukora ubuvugizi kugira ngo haboneke uruganda rutunganya ingano.

Uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Muhoza, abahinzi b’ingano kimwe n’abigeze kuhabona imirimo bavuga ko kuba rutagikora byabateye igihombo.

Mugabekazi Epiphanie wo mu Murenge wa Kinigi, ni umuhinzi w’ingano, avuga ko kuva uru ruganda rwahagarara umusaruro w’ubuhinzi bw’ingano wabahombeye.

Ati, “Kuri ubu zisigaye zigurwa n’abantu bake cyane bajya gukoramo imbada, igikoma se … ku buryo igiciro kuri ubu kiri hagati y’amafaranga 180 ku kiro, mu gihe batubwira ko abaturiye uruganda rwa Gicumbi rutunganya ingano igiciro kiri ku mafaranga 350.

Mugabekazi yunzemo ati, “Turahomba cyane, nifuza ko ubuyobozi bwadukorera ubuvugizi tukongera hano tukabona uruganda rutunganya ingano”.

Manirakiza Gilbert ni umwe mu bahoze ari abakozi bo muri uru ruganda akaba yarakozemo igihe cy’imyaka 7, avuga ko bajyaga bakuramo amafaranga bikenuzaga mu miryango yabo.

Yagize ati: “Uretse no kuba yenda abahinzi barahahombeye, ariko nka twe ba nyakabyizi twahahuriye n’ibihombo bikabije cyane kuko ni ho twakuraga amafaranga yo kwikenuza, uru ruganda rwa SOTIRU hakoragamo abasaga 150, none aba bose twarashomye, twifuza ko ubuyobozi bwakongera bugakora ubuvugizi uru ruganda rukongera rugafungura imiryango, uretse n’ibyo kandi n’amazu ari kwangirikira ubusa”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko kuba ruriya ruganda rutagikora ari ikibazo gikomeye, bityo bukaba bugiye gukora ubuvugizi kugira ngo harebwe uburyo rwakongera gufungura imiryango.

Ndabereye Augustin ushinzwe imari n’ubukungu mu Karere ka Musanze yatangarije Imvaho Nshya ati, “Uruganda ruramutse rukoze akazi kakongera kakaboneka ku bakoragamo ndetse n’abandi babyifuza, gusa bimwe mu byatumye uru ruganda rudakora harimo kubura ubwiza bw΄ingano uruganda rwifuzaga kubera ko rwagemuraga mu bihugu byo hanze, bagerayo ntibabone isoko, ubu rero twavuganye na ba rwiyemezamirimo bakoreraga muri uru ruganda ko tugiye gushakira abahinzi imbuto zifite ubwiza bifuza bityo uru ruganda rwongere rukore, kandi ibi turakomeza kubikorera ubuvugizi, no kugira ngo ariya mazu koko akore icyo yagenewe”.

Igihingwa cy’ingano mu Karere ka Musanze cyera mu mirenge ya Gataraga, Kinigi, Nyange, Busogo n’ahandi ku mirenge yegereye igice cy’ibirunga, iki gihingwa kikaba gikundwa na benshi kubera ibigikomokaho byiza nk’umutsima, igikoma, umusururu n’ibindi.

Amwe mu mazu y’uruganda SOTIRU yatangiye gusaza kubera kubura ingano zo gutunganya (foto Ngaboyabahizi Protais)

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.