Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Musanze: Ababyeyi biyemeje gukomeza gufasha abana gusura inzibutso za Jenoside

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 17-06-2019 saa 14:40:15
Ababyeyi n'abana bo mu kagari ka Ruhengeri basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi (Foto Ngaboyabahizi P).

Ababyeyi bo mu murenge wa Muhoza mu kagari ka Ruhengeri mu Karere ka Musanze, baravuga ko gutoza abana babo gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uburyo bwo kubafasha kumenya amateka mabi yaranze u Rwanda, kugira ngo bazakure bakumira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni ubutumwa batanze nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, bari kumwe n’abana babo ndetse na bamwe mu bayobozi babo ku rwego rw’akagari.

Kantarama Jeanne d’Arc, umwe mu babyeyi bo mu kagari ka Ruhengeri, avuga ko anenga ababyeyi batoje abana babo inzangano, zatumye bamwe bagira uruhare muri Jenoside.

Yagize ati: “Abagore bo mu gihe cya mbere ya Jenoside batoje abana babo ubugizi bwa nabi burimo ivangura ndetse babatoza kwica, twebwe rero nyuma y’aho tuboneye ko Jenoside ari ikosa ribi rikomeye, twanze kujya tuza gusura inzibutso zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside twenyine nk’ababyeyi.

Ahubwo twasanze ibyiza ari uko nibura buri wese mu mikoro ye atarebye ku mutungo we ahubwo we agashaka uburyo umwana we yakwibonera ibibi bya Jenoside, kugira ngo bagende nibagera mu rugo bigishe barumuna babo, bage babiganiraho mu gihe bari mu mikino ku ishuri n’ahandi”.

Yunzemo ati: “Ibi tukazakomeza kubikora uko dushoboye, buri gihe kuko twifuza ko abana bakurana uburere bwa Ndi umunyarwanda”.

Kanakuze Isabelle, umwe mu bana basuye ingoro y’amateka yo kubohora u Rwanda, ndetse n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, avuga ko bibabaje kugira ngo umubyeyi atoze umwana we ingeso mbi kugeza ubwo akora Jenoside.

Yagize ati: “Twe twavutse twumva Jenoside, tukabona amashusho y’amabi ya Jenoside muri za Filime, kuri tereviziyo, ariko nta bwo nge najyaga mbyiyumvisha koko ko abantu badukiriye abandi bakabatema , ibyo niboneye ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, byo byanteye ubwoba, ariko nanone byampaye ingufu zo guhangana na buri wese wirirwa avuga ubusa ko Jenoside itabaye.

Nasanz urubyiruko ari twebwe dufite ejo hazaza h’ubuzima bw’igihugu cyacu, amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside ivangura aho riva rikagera tugiye kubyima amatwi”.

Kanakuze akomeza ashimira abitanze kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarikwe, ariko nanone agasaba ababyeyi gukomeza gufasha abana babo gusura inzibutso, kuko ngo ni kimwe mu byatuma ingengabitekerezo ya Jenoside icika burundu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri, Isaie Barikumwe, avuga ko ku rwibutso baba baje no kuhigira, bityo agasaba urubyiruko gusobanurira abandi ibyo baba babonye mu gihe basura urwibutso.

Yagize ati: “Twebwe tuza hano n’abana bacu ari bo rubyiruko mu rwego rwo kugira ngo dukomeze tubategurire kuba batanga ubutumwa kuri bagenzi babo, kandi urubyiruko ni rwo rukwiye kwitegurira igihugu uko bumva kizabaho mu mahoro.

Icyo nakongeraho ni uko ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zikwiye icyubahiro kuko ni zo zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, nkaba nsaba urubyiruko gukomeza kubungabunga ibyagezweho”.

Iri tsinda rigizwe n’ababyeyi, abana n’abayobozi bo mu kagari ka Ruhengeri basuye urwibutso rwa Kigali ku Gisozi ryari rigizwe n’abantu bagera kuri 210.

Ababyeyi n’abana bo mu kagari ka Ruhengeri basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi (Foto Ngaboyabahizi P).

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.