‘Murugo App’ igiye gufasha abakozi kubona amacumbi aciriritse

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 14-03-2019 saa 11:04:44
Guverinoma y'u Rwanda ishyize imbaraga mu kubonera amacumbi aciriritse abatayagira, binyuze mu korohereza abashoramari

Ubuyobozi bwa Sosiyete nyarwanda yitwa ‘RG consult inc’ ifatanyije n’Ikigo PMR, batangaje ko bagiye gushyira ahagaragara uburyo bushya bw’ikoranabuhanga ryitwa “Murugo APP” rigiye gutangira gukoreshwa n’Abanyarwanda mu rwego rwo korohereza abantu, by’umwihariko abakozi ba Leta, kubona amacumbi aciriritse yo kubamo bagenda bishyura gahoro gahoro, bikavanaho inzitizi z’abakozi n’imiryango yabo wasangaga basazira mu bukode.

Mu kiganiro n’abanyamakuru umuyobozi wa sosiyete ‘RG Consult inc’, Remmygiouse Lubega ari kumwe n’abandi bafatanyabikorwa bo mu Buhinde mu birebana n’imishinga y’ubwubatsi barimo Alilaza Ladiwala, bavuga ko igikorwa cyo gushyira ahagaragara iryo koranabuhanga ryiswe Murugo App bazarimurika mu cyumweru gitaha muri expo idasanzwe bateguye, aho inzego za Leta zirimo ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu k’imiturire mu Rwanda buzaba buhagarariwe hamwe n’abashoramari basanzwe bashyira mu bikorwa imishinga y’ubwubatsi bw’inzu ziciriritse, ndetse n’ibigo by’imari bitanga inguzanyo zo kubaka izo nzu.

Ku birebana n’iryo koranabuhanga Lubega yagize ati “Murugo app ni uburyo bushya bw’ikoranabuhanga rishya kandi rigezweho, rizamurikwa mu gikorwa k’imurika ridasanzwe rizabera i Kigali ku ya 18 Werurwe 2019, aho abayobozi mu nzego za Leta n’abikorera bashora imari mu kubaka amacumbi aciriritse, abaturage ndetse n’abandi bagenerwabikorwa barimo abakozi ba Leta bari basanzwe bakodesha aho baba, bazamenya amahirwe n’ibyiza by’iryo koranabuhanga rizatuma babona inzu zo kubamo kandi bitabahenze bikazatuma zimwe mu ntego zo gutura aheza Leta yiyemeje mu kerekezo 2020 zigerwaho vuba.”

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’imiturire n’iterambere mu Kigo k’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA), Kampayana Augustin, avuga ko mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo k’imiturire mu Rwanda ndetse no mu mujyi wa Kigali by’umwihariko hashyizweho amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe, n’aya Minisitiri w’Ibikorwa Remezo na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi arebana n’uburyo bwo korohereza abashoramari baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bari mu mishinga yo kubaka amacumbi aciriritse.

Yakomeje agaragaza uburyo ahanini mu birebana no kubaha ubutaka butabahenze bwo kubakaho izo nzu n’ibikorwa remezo nko mu migi yunganira Kigali n’ahandi no kuhashyira ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi, amashuri n’ibindi.

Ati “Kubaha ubutaka bwo kubakaho n’ibindi bikorwaremezo, ni bwo intego n’ikerekezo Leta yihaye cyo kubona amacumbi ahagije mu kerekezo 2032 kizagerwaho burundu.” Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego y’uko mu 2024 imibare y’abatuye mu migi izava kuri 18% bakagera kuri 35%.

Ubu buryo rero, ni uburyo bushya bw’ikoranabuhanga, aho umukozi cyangwa umuturage wari usanzwe akodesha inzu yo kubamo, ahabwa aho kuzuza agakurikiza amabwiriza akoresheje mudasobwa, ku buryo umubare w’amafaranga umukozi yakoreshaga mu bukode, aho gukomeza gukodesha ahubwo ayo mafaranga anyuzwa ku kigo k’imari cyangwa banki runaka, rwiyemezamirimo wubaka amacumbi akagirana amasezerano na banki yo kubakira umukozi inzu yo kubamo, aho umugenerwabikorwa ahita ayibamo, agatandukana n’ubukode kugeza arangije kwishyura iyo nzu ijyanye n’ikiciro arimo aho gusazira mu bukode.

Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbaraga mu kubonera amacumbi aciriritse abatayagira, binyuze mu korohereza abashoramari

 

Umwanditsi:

Twagira Wilson

2 Comments on “‘Murugo App’ igiye gufasha abakozi kubona amacumbi aciriritse”

    1. Murakoze gutekerereza abakozi ba Leta tukiba mubukode kuko biratubabaza rwose
      ahubwo mudufashe kutugezaho uko byakorwa

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.