Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Muri Uganda, Abanyarwanda bakomeje gukorerwa iyicarubozo no kwamburwa utwabo

Yanditswe na KAYIRA ETIENNE

Ku ya Jul 31, 2019

Abanyarwanda bakomeje gukorerwa iyicarubozo no kwamburwa utwabo mu gihugu cya Uganda. Ejo hashize  ku wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2019, Mugororotsi Eric, umugabo w’imyaka 49 y’amavuko yatangaje uko yahohotewe muri Uganda, agakubitwa, akanamburwa utwe.

Mugororotsi atangaza ko ku wa 24 Ukwakira 2018 ari wo munsi ngo yafashwe n’abakozi b’urwego rushinzwe ubutasi muri Uganda bamusanze Kampala mu murwa mukuru w’iki gihugu. Ngo bamushimuse nta muntu ubizi, bamwambura amafaranga ibihumbi bigera kuri bitandatu by’amadorari (6 000$) y’Amerika, bajya kumufungira ahantu hatazwi bamumarana ukwezi kose bamushinja ko ngo ari umusirikare w’u Rwanda ufite ipeti rya Majoro.

Mugororotsi ati “Mu buzima busanzwe, nakoraga ubucuruzi bw’ibyuma bishaje byakoze. Mbere hose nabivanaga muri Tanzania nkabigurisha n’Abanyekongo. Ubwo bucuruzi ni na bwo nari natangiye gukorera muri Uganda. Nageze Kampala ku wa 23 Ukwakira 2018, bukeye bwaho ku wa 24 Ukwakira ni bwo umuntu yansanze aho nari ndi, ambwira ko ari umukozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda anyereka n’ikarita y’akazi.

Yansabye ko njya imbere tukajyana ndabyanga, ariko bagenzi be bari kumwe baba baraje bantwara ku ngufu bamputaza ngerageza kwirwanaho ariko bambana benshi banyinjiza mu modoka bankubita cyane, nuko njyanwa ahantu ntazi nyuma yo kumfuka igitambaro mu maso.»

Yatangaje ko abo bakozi b’Urwego rw’Ubutasi bakimara kumwinjiza mu modoka ngo bamutegetse kujya kubereka hoteri acumbitsemo, bagezeyo ngo agerageza kureba uburyo avugana na ‘manager’ ariko baramwangira.

Ati «Bamaze kungeza iyo banjyanye, banshyikirije abasirikare 2 babategeka ko bamfunga cyane kuko ngo ndi umusirikare w’u Rwanda w’umumajoro.  Mbere y’uko abo bamfashe basubirayo, basigiye bagenzi babo 1 400$ kandi bari banyambuye amafaranga menshi y’amashilingi n’amanyarwanda, andi yose barayitwarira nange ndanuma kubera ko natinyaga ko banyica. Bansabye gusinya inyandiko bakoze ariko ndabyanga kubera ko banditse mu cyongereza ntacyumva, kandi ubwo bansabaga kwisobanura ku byo banshinja twari twavuganye mu rurimi rw’igiswayire.»

Muri iyo nzu Mugororotsi Eric yamazemo ukwezi abayeho nabi ahambiriye amaguru, ngo yaje kurwariramo cyane akanyara amaraso ndetse ngo ntabashe no kwituma kubera umugeri yakubiswe mu mbavu n’abo bamufashe umunsi wa mbere.

Ati «Maze kurembera muri iyo nzu bamfungiyemo, byabaye ngombwa ko bajya kumvuza maze koroherwa bampuza na bene wacu b’Abanyarwanda twese tuba barindwi. Muri Werurwe badushyiriye uwitwa Col. Kakabagenda, bavugaga ko ari dirigiteri w’Urwego rw’Ubutasi, anshinja ko ngo nshimuta impunzi nkazisubiza mu Rwanda kugira ngo zicwe.»

Icyatunguranye ni uko ngo uwo musirikare mukuru atigeze areka abo Banyarwanda ngo bisobanure ku byo bababeshyeraga.

Uwo mu Koloneri ngo yaje kubabwira ko ku giti ke abababariye, ariko ngo nta bwo avugiye Guverinoma. Mugororotsi ati «Kiriya gihugu cya Uganda, kirimo abanzi b’u Rwanda benshi bakorana n’ubujura b’Abagande bishakira amafaranga. Ikigaragara ni uko abo bantu bashobora no kwica Abanyarwanda babaziza kubashakaho amafaranga, bakitwaza kubabeshyera ko bajyanwa muri Uganda no kunekera u Rwanda kandi atari byo.»

Uyu Munyarwanda wari umaze amezi 10 afungiwe muri Uganda azira ubusa, atangaza ko abagerageza kwamagana iryo yicarubozo n’itotezwa bikorerwa Abanyarwanda muri Uganda, ngo ni abanyapolitiki bo mu mashyaka atavuga rumwe na Guverinoma bonyine.

Ngo basaba Leta gushyikiriza ubutabera Abanyarwanda barega gukora ubutasi aho kubica rwihishwa no kubahohotera binyuranyije n’amategeko arengera ikiremwa muntu. Iyo bavuze uburyo barekuwe bakabazana mu ijoro n’aho basize abo Banyarwanda bagera kuri 4 bari hamwe na Mugororotsi, nkuko yabitangarije Imvaho Nshya, barinda bagera mu Rwanda bakeka ko babajyanye kubica kuko batamenyega aho babajyanye mu ijoro.

Mugororotsi Eric, Umunyarwanda wari umaze amezi 10 yarashimuswe afungirwa ahantu hatazwi n’abakozi b’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (Foto Régis)