Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Muri St Andre ni ho hizihirijwe umunsi wa Commonwealth

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 17-03-2018 saa 07:20:09
Ubwo abanyeshuri bo muri College St Andre bari basoje imikino itandukanye

Buri mwaka hizihizwa umunsi wahariwe kuzirikana ibikorwa by’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth day”. Uyu munsi wizihizwa  mu cyumweru cya kabiri k’ukwezi kwa Werurwe. Muri uyu mwaka wa 2018 wizihijwe tariki 12 Werurwe 2018 ariko mu Rwanda wizihizwa tariki 14  Werurwe 2018.

Ubwo abanyeshuri bo muri College St Andre bari basoje imikino itandukanye

Uyu munsi wizihirijwe  muri College St Andre i Nyamirambo  ahabaye ibikorwa bitandukanye  harimo ibya siporo  ndetse n’ibijyanye n’uburezi ahagendewe ku nsanganyamatsiko  igira iti “Towards a common future”  ugenekereje mu Kinyarwanda akaba ari “Gufatanya mu kubaka ejo hazaza”.

Mu bikorwa byabaye, abanyeshuri bo muri iki kigo bakinnye umukino wa Basketball mu kiciro cy’abakobwa n’abahungu ndetse n’umupira w’amaguru. Mu bijyanye n’uburezi abanyeshuri bagize ikiganiro mpaka kuri iyi nsanganyamatsiko  mu rurimi rw’icyongereza.

Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Rwemalika Felicite wari witabiriye iki gikorwa yatangaje ko imikino nk’iyi ituma bagira ubumwe. Akomeza avuga ko ubumwe muri siporo ari ingenzi kuko abantu baba bagomba gufatanya kugira ngo bagere ku cyo bifuza.

Uwamariya Esperence wari uhagarariye  ikigo cy’Abongereza giteza imbere uburezi “British Council” yatangaje ko ibi biri muri gahunda yo gutegura no kureba impano z’abana kandi ko bagomba kubishyiramo ingufu.

Ubusanzwe haba imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth Games”. Uwamariya avuga ko bagomba gutegura abana kugira ngo mu myaka izaza bage baserukira u Rwanda muri iyi mikino bitware neza.

Abanyeshuri biga muri College St Andre na bo  bishimiye iki gikorwa, uwitwa Mugisha Beline akaba asanzwe akina umukino wa Basketball yatangaje ko  igikorwa nk’iki gituma  hagaragara impano  kandi ko babyishimira kuko babona bishyigikiwe n’igihugu.

Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi  rw’icyongereza “Commonwealth” ugizwe n’ibihugu 53 birimo n’u Rwanda rwinjiyemo mu 2009. Muri siporo u Rwanda rwitabiriye “Commonwealth Games” inshuro 2 (2010 na 2014) rukazanitabira ku nshuro ya 3 imikino izabera muri Australia (tariki 04-15 Mata 2018). Iyi mikino yatangiye gukinwa mu 1930.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.