Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Muri PGGSS8 hazagaragaramo udushya

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 18-03-2018 saa 07:57:13
Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody

Ubwo ku mugoroba wo ku ya 16 Werurwe 2018 habaga inama yahuzaga itangazamakuru n’abategura iri rushanwa, hagaragajwe ko muri irushanwa hazaba harimo udushya twinshi.

Mushyoma Joseph utegura irushanwa rya PGGSS

Hatangajwe ko uzegukana igihembo gikuru muri iri rushanwa azahabwa miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe mbere yabaga ari Miliyoni 24.

Ku rundi ruhande n’ubwo uwatsinze ari yo azahabwa, Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou  yasobanuye  ko umuhanzi uzaba yarahize  abandi mu miririmbire no kwigararaza neza ku rubyiniro agahiga n’abandi mu kugira abafana benshi baramutoye cyane haziyongeraho  gutsindira miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda agatsindira muri rusange miliyoni 35.

Uzegukana igihembo gikuru kandi Mushyoma yavuze ko  azaba yatowe 100% n’akanama nkemurampaka.

Uzatsinda kuko yatowe cyane hasobanuwe ko azaba yatsinze binyuze mu gutora baguze ikinyobwa cya Primus bagatora bagendeye ku mibare bazajya basanga mu mufuniko.

Uburyo bwo gutora hasobanuwe ko abantu bazajya bifashisha telefone ngendanwa bakemeza bagakurikizaho amabwiriza yo gutora bagendeye ku mubare basanze mu mufuniko na numero iranga umuhanzi mu irushanwa.

Ku bijyanye no gutsindira igihembo gikuru yagize ati Uburyo umuhanzi azajya yitwara ku rubyiniro, ukuntu azaba agaragara ku rubyiniro n’imyitwarire ni byo bizatuma ahabwa igihembo gikuru”.

Ntagozera Yvette ukora mu ruganda rutegura iri rushanwa yatangaje  ko igitaramo cya mbere k’iri rushanwa uyu mwaka kizaba ku ya 26 Gicurasi 2018 kibere i Gicumbi, ku ya 2 Kamena 2018 abahanzi bazaririmbire i Musanze, ku ya 16 Kamena 2018 igitaramo kizabere i Huye, hazakurikireho ikizabera i Rubavu,  igitaramo cya nyuma kizabere i Kigali ku ya 14 Nyakanga 2018.

Uretse ibi bitaramo yavuze ko abahanzi bazagira umwanya wo kuzajya bajya ahantu hatandukanye bagahura n’abafana bagasuhuzanya gusa Mushyoma yavuze ko bazanakora n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Abahanzi bazahembwa ni 5 ba mbere na ho ngo abandi bo ntibazahembwa ngo gusa uzegukana miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda kuko azaba  yatowe cyane ngo ashobora no kuzaboneka mu bazaba bari mu myanya y’inyuma.

Gutangira gutora Mushyoma yavuze ko bizatangira ku ya 7 Gicurasi 2018.

Umuhanzi uzatsindira umwanya wa kabiri, Mushyoma yavuze ko azahabwa miliyoni 4 n’ibihumbi 500 z’amafaranga y’u Rwanda, uwa gatatu ahabwe Miliyoni 4, uwa kane ahabwe Miliyoni3 n’ibihumbi 5 ngo na ho uwa gatanu azahabwa miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku rundi ruhande abahanzi bose baririmba ku giti cyabo bari mu irushanwa buri wese buri kwezi mbere y’uko irushanwa risozwa azajya ahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda naho  amatsinda yo buri tsinda rizajya rihabwa   miliyoni 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda.

Abahanzi bose bazitabira irushanwa ry’uyu mwaka  ni Khalfan na Jay C mu njyana ya Hip Hop, Bruce Melody na Christopher mu njyana ya R&B, Uncle Austin na Mico  The Best mu njyana nyafurika “Afrobeat”, Active na Just Family  mu matsinda, Queen Cha na Young Grace nabo batsinze  mu kiciro cy’abahanzikazi bagomba kwitabira iri rushanwa.

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody

Abaraperi Khalfan na Jay C, umuhanzi Uncle Austin   ndetse n’itsinda rya Just Family  ni ubwa mbere bitabiriye iri rushanwa.

Mu  bahanzi barimo guhatanira igihembo cy’uyu mwaka Muneza Christophe “Christopher” na Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody umuntu yavuga ko ari bo bahanzi bakomeye bakwibazwaho uzegukana igihembo gikuru mu gihe hazabaho ugutungurana.

Khalfan, umuraperi winjiye bwa mbere mu irushanwa rya PGGSS

Aba bahanzi bombi buri wese mu marushanwa atandukanye  ya PGGSS  yagiye aba   akenshi bagiye bagira imyanya myiza kandi ubuhanga bwa  buri wese nabwo bushimwa n’abatari bake dore ko  bombi baririmba indirimbo zivuga ku rukundo usanga abantu batandukanye bakunda.

Umuhanzi Khalfan winjiye mu irushanwa bwa mbere  ubusanzwe yitwa  Nizeyimana Odo akaba afite indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “ Ibaruwa”, “ Uko naje”, “ Love” n’izindi naho Jay C we afite iyitwa “ I’m back” yakoranye na Bruce Melody, Sibomana, “ Tonight” yakoranye na Social Mula n’iyitwa “Amen” yakoranye na Serge Iyamuremye.

Itsinda rya Just Family na ryo rishya muri iri rushanwa rifite indirimbo zirimo iyitwa “Single boy”,  “Nashiriyemo”, n’iyitwa “ Mureke agende”.

Uncle Austin na we ugiye  muri iri rushanwa bwa mbere afite indirimbo nyinshi zirimo iyitwa “ Everything” yakoranye na Meddy, “ Nzacumura”,  “Uteye ubusambo” n’izindi.

Kuva irushanwa ryatangira rimaze kwegukanwa na Tom Close, King James, Riderman, Knowless, Jay Polly, Urban Boys na Dream Boys.

Nubwo kandi bivugwa ko iri rushanwa rigamije kuzamura umuziki nyarwanda hari abahanzi batandukanye bagiye batangaza kenshi ko badakeneye kuryitabira.

Byatangajwe kandi ko umuhanzi urengeje imyaka 35 atemerewe  kwitabira iri rushanwa gusa iyi ngingo abantu ntibayivugaho rumwe.

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.